Val Edward Kilmer wamenyekanye muri filime zirimo ‘Top Gun’, ‘Batman Forever’ n’izindi, yapfuye azize umusonga afite imyaka 65 y’amavuko.
Yaguye mu rugo rwe mu Mujyi wa Los Angeles nk’uko umuryango we wabitangaje.
Amakuru y’urupfu rwe yemejwe n’umukobwa we Mercedes Kilmer watangarije The New York Times ko Se yapfuye azize indwara y’umusonga.
Kilmer yari yaragiye ahurirwaho n’indwara zitandukanye, aho mu 2014 yarwaye ikibyimba mu muhogo yatewe na kanseri bikamuviramo kumara igihe kinini mu bitaro.
Yari mu bakinnyi ba filime bakomeye i Hollywood aho yakinnye muri filime zamamaye ku rwego mpuzamahanga.
Azwi cyane muri filime zirimo nka ‘Batman Forever’, ‘Top Gun’ ibice bibiri yakinanye na Tom Cruise, ‘Heat’, ‘The Saint’, ‘Tombstone’ n’izindi zitandukanye.
By’umwihariko yamenyekanye muri filime yitwa ‘The Doors’ yakinnye mu 1991, yagarukaga ku buzima bw’umuhanzi Jim Morrison wubatse ibigwi mu njyana ya Rock.