Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, abinyujije ku rukuta rwe rwa X, yagaragaje ko yanyuzwe na album nshya ya Ariel Wayz ndetse ahita anakomoza ku ndirimbo yayikunzeho kurusha izindi.
Mu butumwa bwe, Nduhungirehe yagize ati “Numvise album yose. Iyo Ariel Wayz aza kuba umunya-Amerika, ntiyari kuzigera abura kuri US Billboard Hot 100. Ni umwe mu baririmbyi bafite ijwi ryiza mu Mujyi!”
Ni ubutumwa yakurikije urutonde rw’indirimbo eshatu yakunze kurusha izindi kuri album, aha akaba yavuze ko yakunzeho indirimbo nka Made For You, Dee na Ariel & Wayz.
Ariel Wayz akimara kubona ubu butumwa nawe yashimiye Minisitiri Nduhungirehe wari umaze kugaragaza ko yakunze bikomeye album ye ‘Hear to stay’ yasohoye ku wa 8 Werurwe 2025.
Ariel Wayz uri mu bahanzi banyuze mu Ishuri ry’u Rwanda ry’umuziki, yatangiriye urugendo rwe mu itsinda rya Symphony Band mbere y’uko batandukana mu 2020.
Nyuma yo gusezera mu itsinda rya Symphony Band, Ariel Wayz yahise atangira umuziki ku giti cye.
Uyu mukobwa yamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Away’ yakoranye na Juno Kizigenza, You should know, Wowe gusa, Good luck n’izindi nyinshi zirimo na Katira aherutse gukorana na Butera Knowless.
Iyi album niyo ya mbere Ariel Wayz yasohoye kuva yakwinjira mu muziki, ikaba yari ikurikiye EP eshatu yagiye asohora mu gihe amaze mu muziki, zirimo iyitwa ‘Best in me’, ‘Touch the sky’ ndetse n’iyitwa ‘Love & Lust’.