SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Kagame yashimiye RIB urwego rwiza igezeho igenza ibyaha
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Perezida Kagame yashimiye RIB urwego rwiza igezeho igenza ibyaha
Andi makuru

Perezida Kagame yashimiye RIB urwego rwiza igezeho igenza ibyaha

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2025/03/28 at 2:22 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
3 Min Read
SHARE

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yasabye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha gukomeza gukorana n’izindi nzego kugira ngo zitange ubutabera vuba kandi mu mucyo.

 Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Werurwe 2025, ubwo yakiraga indahiro y’Umunyamabanga mushya w’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha,Col Pacifique Kayigamba Kabanda.

 Umukuru w’igihugu yabanje  gushima intambwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha,RIB,rugezeho mu kugenza ibyaha.

 Perezida Kagame yavuze ko kugeza ubu hagenda hagaragara ibyaha bitandukanye birimo n’ibyambukiranya imipaka n’iby’ubukungu ,asaba ubufatanye mu kubirwanya.

 Ati “Turagenda tubona imikoranire y’amatsinda mpuzamipaka y’abanyabyaha, bakoresha ikoranabuhanga kugira ngo bagirire abantu nabi.

 Ikindi kandi ibyaha by’ubukungu bikomeje kwiyongera harimo uburiganya mu ishoramari ndetse n’ibindi bikorwa bigamije gushuka abantu no kubanyaga ibyabo. Ibyo byose bigira ingaruka mbi ku baturage baba batabizi, bikabangamira imibereho yabo.”

 Perezida wa Repubulika yasabye uru rwego gukoresha imbaraga mu gukora ubushakashi no gukoresha ikoranabuhanga mu guhangana n’ibyaha bigenda bigaragara.

 Ati “Tugomba rero gukoresha imbaraga zose dufite tugahangana n’izi mpinduka no gukomeza kubaka ubushobozi bwacu mu bugenzacyaha, binyuze mu bushakashasti busesuye ku byaha, gukoresha ikoranabuhanga mu gushaka ibimenyetso no gukoresha uburyo bushya bushingiye ku bumenyi ndetse hasigaye hariho n’ubwenge buhangano. Ibi byose ni byo twakoresha mu kubaka ubushobozi bwacu.”

Umukuru w’igihugu yibukije ko uru rwego rw’Ubugenzacyaha, rukwiye gufatanya n’izindi ngo rutange ubutabera bwiza kandi bwihuse.

Yagize ati “Nagira ngo nongereho RIB igomba gukomeza gufatanya n’inzego bireba kugira ngo ubutabera butangwe vuba kandi neza.”

 

Perezida Kagame  yasabye abayobozi kurangwa n’ubunyangamugayo mu mikorere yabo, abibutsa ko bakwiye gushyira umuturage ku isonga.

 Ati “Inshingano yacu ni ukugira ngo buri wese, buri muturage,abeho mu buzima bwe, yizeye ko arinzwe uko bikwiye .Ibindi bya buri munsi bikagenda uko byagakwiye kuba bigenda hatarimo kwihanganira amafuti nkayo ngayo.”

 Col Pacifique Kayigamba Kabanda wahawe inshingano zo kuyobora RIB yari asanzwe ari Umushinjacyaha Mukuru mu Rukiko rwa Gisirikare.

 Asimbuye Col Ruhunga  Jeannot wari umaze imyaka umunani kuri uwo mwanya.

Ingingo ya 20 y’itegeko rishyiraho RIB, iteganya ko Umunyamabanga Mukuru n’Umunyamabanga Mukuru wungirije bagira manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa rimwe gusa.

You Might Also Like

Hazima uwatse hagati ya Donald Trump na Elon Musk ibintu bikomeje kujya irudubi

Edgar Lungu wahoze ayobora Zambia yitabye imana ku myaka 68

AFC/M23 yahagamagaje intumwa zayo zari mu biganiro I Doha Muri Qatar

Perezida Trump yakuyeho visa ku bihugu 12 birimo ibibazo by’ umutekano muke

Polisi y’igihugu yataye muri yombi abakekwaho ubujura 21 mu majyepfo

Nsanzabera Jean Paul March 28, 2025 March 28, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Zelensky wa Ukraine

January 17, 2024
Andi makuru

Col Kazarama yashyizwe mu rubanza rwabafasha AFC/M23

July 30, 2024
ImikinoImyidagaduro

Bebe Cool yahishuye ko ashora menshi kuri Ssalli nk’ubucuruzi atari uko ari umuhugu we

July 18, 2024
Imyidagaduro

Ibya P Diddy bikomeje kuba agatereranzamba nyuma yo kuregwa mu nkiko

May 28, 2024
Andi makuru

Abakuru b’ibihugu bigize EAC basabye RDC kugirana ibiganiro na M23 mu rwego rwo kurangiza intambara

January 30, 2025
Imikino

” Afite ikibazo ku kagombambari “- Umutoza wa APR FC Thierry Froger avuga k’umukinnyi Banga Bindjeme.

January 22, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?