SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Abakuru b’ibihugu bya EAC na SADC bagiye kongera kuganira ku kibazo cya RDC kuri uyu wa mbere
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Abakuru b’ibihugu bya EAC na SADC bagiye kongera kuganira ku kibazo cya RDC kuri uyu wa mbere
Andi makuru

Abakuru b’ibihugu bya EAC na SADC bagiye kongera kuganira ku kibazo cya RDC kuri uyu wa mbere

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2025/03/24 at 4:07 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
4 Min Read
SHARE

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungire, yatangaje ko abakuru b’ibihugu bya EAC na SADC bagiye guhura hifashishijwe ikoranabuhanga, hagamijwe kwemeza ibyemezo byafashwe n’inama y’abaminisitiri bo muri iyo miryango mu gushakira igisubizo ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.

Yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro Inkuru mu Makuru cya RBA, aho yagaragaje ko ku wa Mbere tariki ya 24 Werurwe 2025, abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa EAC na SADC bazagirana ibiganiro.

Nduhungirehe yavuze ko nk’u Rwanda rwishimiye kuba umutwe wa M23 waratangaje ko wavuye muri Walikale ndetse n’Ingabo za Leta ya Congo na Wazalendo, bakemeza ko bahagaritse kugaba ibitero kuri M23.

Ati “Twasohoye itangazo ryishimira bimwe mu bimaze gutangazwa. Hari itangazo ryatangajwe n’ihuriro AFC/M23 rivuga ko ivuye muri Walikale rikigira inyuma, bikurikirwa n’ingabo za Leta zivuga ko zitazajya mu mirwano. Ibyo rero bitanga icyizere cy’uko ibiganiro byari biriho muri Afurika, bya EAC na SADC noneho bigiye guhabwa ingufu.”

Yakomeje ati “Uruhande rwa RDC n’Umutwe wa M23 bakagirana ibiganiro bitaziguye. Bivuze ko muri iyi minsi hari icyizere kigaragara ko ibiganiro bigiye guhabwa umwanya, cyane ko ejo hari inama izahuza abakuru b’ibihugu byo muri EAC na SADC ku buryo bw’ikoranabuhanga, kugira ngo bemeze ibyo abaminisitiri bari bemeje i Harare muri Zimbabwe.”

Aba baminisitiri bahuriye i Harare muri Zimbabwe ku wa 17 Werurwe 2025, baganira ku myanzuro yafashwe n’abakuru b’ibihugu byo muri iyi miryango ubwo bahuriraga i Dar es Salaam muri Tanzania mu kwezi gushize, irimo guhagarika imirwano no korohereza ibikorwa by’ubutabazi.

Nk’uko babisabwe n’abakuru b’ibihugu, muri gahunda y’aba baminisitiri harimo gushyiraho ingamba z’igihe gito, iz’igihe kiringaniye n’igihe kirekire zafasha Uburasirazuba bwa RDC kubona amahoro arambye, no gushyiraho urwego ruzagenzura ishyirwa mu bikorwa ryazo.

Ingamba z’igihe gito bazihaye iminsi 30. Zirimo gutangiza ibiganiro ku rwego rwa gisirikare hagati y’impande zishyamiranye, birebana no guhagarika imirwano n’ubushotoranyi.

Ingamba z’igihe kiringaniye zo zahawe iminsi iri hagati ya 30 na 120. Zizarangwa no gushyira mu bikorwa ibyemezo bigamije kubaka icyizere hagati y’impande zishyamiranye, mu rwego rwa politiki n’urwa gisirikare, zizajyanirana n’ibiganiro birimo abahuza.

Abaminisitiri bemeranyije ko hazaba ibiganiro binyuze muri gahunda yahujwe ya Luanda-Nairobi, bikurikirane n’itangazwa ry’ihagarika ry’imirwano, Umuryango w’Abibumbye wasabwe gufata ingamba zo gukaza umutekano wo muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Nk’uko aba baminisitiri babyemeranyijeho, ingamba z’igihe kirekire zo zizarenza iminsi 120.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ako gahenge, gashimangira ko Guverinoma ya Congo n’imitwe itandukanye bakorana, kuri ubu yumva impamvu n’akamaro ko gukemura ibibazo binyuze mu nzira y’ibiganiro.

Yashimangiye ko u Rwanda rwakunze kugaragaza ko ikibazo cy’umutekano muke muri RDC kizakemurwa n’uko icyo gihugu kigira ubushake bwa politiki no gushyira mu bikorwa amasezerano yagiye asinywa.

Ati “Twavuze kuva kera ko iki kibaza kizakemurwa n’uko Guverinoma ya Congo igaragaza ubushake bwa politiki, rero n’ubu icyo twifuzaga ni uko habaho ubushake bwa politiki kugira ngo iyo mishyikirano twasabye kuva kera ishyirwe mu bikorwa.”

Yavuze ko kuba imiryango ibiri ya EAC na SADC yarishyize hamwe bitanga icyizere cyo kuba hagerwa ku gisubizo kuri icyo kibazo.

Ati “Ibyo byose bitanga icyizere, turizera ko noneho Guverinoma ya Congo izagaragaza ubushake bwa politiki bwo gushyira mu bikorwa ibizaba byavuye mu myanzuro y’abakuru b’ibihugu cyane cyane ibiganiro hagati y’iyo guverinoma n’uwo mutwe wa M23.”

Yavuze ko umwaka 2025 ushobora kurangira hagaragaye ishusho y’ibiganiro bizaganisha ku gukemura ikibazo hagati ya RDC n’umutwe wa M23 ndetse no gukomeza ibiganiro hagati y’u Rwanda na RDC bishingiye ku mpungenge rugaragaza ku mutekano warwo.

Perezida wa Komisiyo y’Imiyoborere Myiza muri Sena y’u Rwanda, Dr. Usta Kaitesi, yagaragaje ko Inteko Ishinga Amategeko ishyigikiye Guverinoma y’u Rwanda, yemeza ko ibibazo byo mu Burasirazuba bwa RDC bizakemurwa binyuze mu biganiro.

You Might Also Like

Cardinal Robert ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatorewe kuba Papa Mushya afata izina rya Leon XIV

U Rwanda rwasinyanye amasezerano n’isosiyete E7 yo muri UAE

Aba-Cardinal binjiye mu munsi wa kabiri w’itora rya Papa

Eddie Mutwe ushinzwe umutekano wa Bobi Wine yagejejwe mu rukiko ashijwa ubujura

Perezida Kagame yakiriye abayobozi ba ICRC

Nsanzabera Jean Paul March 24, 2025 March 24, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Ubuzima

Ibirori bya Speed Dating’ byateguwe na Kigali Fashion Week’ abakundana batahanye akanyamuneza

February 12, 2024
Andi makuru

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Zelensky wa Ukraine

January 17, 2024
ImikinoImyidagaduro

Skol Brewery na Rayon Sports bashyize igorora abakunzi bayo mu cyumweru cya Rayon Week

July 23, 2024
Imyidagaduro

Miss Kalimpinya yanyuzwe no kuba Lewis Hamilton yishimiye ibikorwa bye

June 15, 2023
Andi makuru

Perezida Kagame na Madamu bakoreye ibirori by’isabukuru Gen Muhoozi Kainerugaba

April 25, 2023
Imyidagaduro

Bruce Melodie yashyize hanze indirimbo sowe yakozwe n’abahanga muri Nigeria itwara akayabo

July 19, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?