Mu gihe intambara y’amoko ikomeje mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bimwe mu bihugu bihuriye mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) byihutiye gufatira u Rwanda ibihano.
Guverinoma y’u Rwanda yeruriye ubuyobozi bwa EU ko u Rwanda rutiteguye kwikorera umutwaro w’imiyoborere mibi ya RDC hamwe no kuba Leta yarananiwe kubungabunga umutekano w’imbere mu gihugu.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yabikomojeho ubwo yahuraga na Kaja Kallas, Intumwa Nkuru ya EU ishinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane akaba na Visi Perezida wa Komisiyo ya EU.
Ni ibiganiro byabahuje ku wa Mbere tariki ya 10 Werurwe, aho bari bagaragiwe n’abandi bayobozi batandukanye ku mpande zombi.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko gufata ibihano bibogamiye ku nkuru zahimbwe na Guverinoma ya Congo ntacyo bizakora mu gukemura ikibazo cy’amakimbirane amaze imyaka 30 mu burasirazuba bwa RDC, uretse kuyongerera ubukana.
Ati: “Nahamije ko amakimbirane akomeje muri RDC atatangijwe n’u Rwanda, kandi ko tutazemera kwikorera umutwaro w’ingaruka z’imiyoborere mibi no kunanirwa kubungabunga umutekano bya RDC.”
Yakomeje ashimangira ko ikiraje ishinga u Rwanda ari impungenge z’umutekano muke uturuka hakurya y’umupaka warwo nk’umusaruro w’ubufatanye bwa Leta ya Congo n’umutwe w’Abajenosideri wa FARDC bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati: “Impungenge ku mutekano w’u Rwanda zibagiranye kera ndetse hari n’abazitesha agaciro, mu gihe hari ikibazo gikomeye gituruka ku mutwe w’iterabwoba w’Abajenosideri wa FDLR ndetse n’ingabo gashozantambara ziyunze ku za Congo zakoreraga ku bice byegereye umupaka wacu.”
Itangazamakuru riheruka gusura ibice byegereye umupaka w’u Rwanda na RDC ryasanze hari harubatswe ibirindiro bikomeye bya FDLR, Ingabo za SADC, abacanshuro b’i Burayi, hamwe n’ibitwaro karundura bikekwa ko byari ibyo gutera u Rwanda kuko hari n’amakarita yagaragazaga uduce tuzibasirwa.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko gusobanura nabi ikibazo cya RDC no gufata ingamba zibogamiye kuri RDC bitazatanga igisubizo kizima mu rugendo rw’amahoro.
Yakomeje agira ati: “Icyo bizakora gusa ni ukongerera RDC imbaraga zo gukurura igihe cy’amakimbirane, no gutesha agaciro urugendo rw’ubuhuza ruyobowe n’Afurika, ari na rwo u Rwanda rwiyemeje gushyigikira byuzuye.”
Nubwo EU itahise yemeranywa ku gufatira u Rwanda ibihano mu buryo bweruye, mu mpera z’ukwezi gushize Kaja Kallas yavuze ko uwo Muryango ugiye gusubiramo amasezerano uheruka kugirana n’u Rwanda.
Yavuze ko bo batiteguye kugera ikirenge mu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu gufatira ibihano bamwe mu bayobozi b’u Rwanda.
Nyuma y’ibiganiro na Minisitiri Nduhungirehe, Kaja Kallas yavuze ko u Rwanda na RDC bikwiye gusubira ku meza y’uruganiriro.
U Bwongereza, u Bubiligi n’u Budage bihugiye muri uwo Muryango byamaze gutangaza ibihano byiganjemo iby’ubukungu byafatiye u Rwanda.