SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Prince Kid yafatiwe muri Amerika
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Prince Kid yafatiwe muri Amerika
Imyidagaduro

Prince Kid yafatiwe muri Amerika

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: March 9, 2025
Share
SHARE

Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid wahamijwe n’ubutabera bw’u Rwanda ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, yatawe muri yombi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Amakuru yashyizwe hanze n’Urwego rushinzwe iyubahirizwa ry’amategeko areba abinjira n’abasohoka n’imipaka muri Amerika (ICE) avuga ko Prince Kid yatawe muri yombi ku wa 3 Werurwe 2025 mu Mujyi wa Fort Worth muri Texas.

Uru rwego rwavuze ko Prince Kid yari amaze iminsi atuye muri Fort Worth mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gusa ngo yaninjiye muri Amerika mu buryo bwemewe n’amategeko.

Amerika yavuze ko uyu mugabo yatawe muri yombi mu rwego rwo kubahiriza icyemezo cy’impapuro zo kumuta muri yombi zashyizweho n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda ku wa 29 Ukwakira 2024.

Kugeza ubu Prince Kid afungiye muri kasho z’uru rwego, mbere y’uko hafatwa ikindi cyemezo icyo aricyo cyose mu bijyanye no kumukura muri Amerika.

Mu Ukwakira 2023 nibwo Urukiko Rukuru rwakatiye Prince Kid, igifungo cy’imyaka itanu rumuhamije ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Mu isomwa ry’uru rubanza yaba Ishimwe Dieudonné n’abamwunganira mu mategeko nta wari mu rukiko mu gihe Ubushinjacyaha bwo bwari buhagarariwe.

Umucamanza yavuze ko yagombaga guhanishwa igifungo cy’imyaka 16, icyakora bitewe n’uko ari ubwa mbere akurikiranywe n’inkiko igihano cyagabanyijwe kigirwa imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 2 Frw.

Ibyaha Prince Kid akurikiranyweho bishingiye ku ihohotera bivugwa ko yakoreye abakobwa bitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda yamaze igihe kinini ategura binyuze mu kigo cye, Rwanda Inspiration Backup.

 

Shaddy Boo yatatse umusore mushya bari mu Rukundo
Humble Jizzo yashimangiye ko nubwo bakoze indirimbo ishyamba kubera Muyoboke Alex ari inshuti yabo cyane
Abaraperi bazitabira icyumba cya Rap batsinzwe na AJSPOR 7-2
Eric X Dealer yahakanye icyaha cyo kwiba telefone ya The Ben
Urupfu rwa Pastor Niyonshuti Theogéne rwashenguye benshi mu Rwanda
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Online Slot Sites

May 28, 2024

Latest Extreme Casino Bonus Codes

May 28, 2024

Are Pokies Open On The Gold Coast

May 28, 2024
Andi makuru

Annie Wersching wamenyekanye nka Renee Walker muri filime ‘24’, yitabye Imana

January 30, 2023

Fantastic Slots Game

May 28, 2024

Mobile Videoslots Virtual Casino Ireland

September 13, 2017

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?