SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Abashinwa bahishuye ko biteguye guhangana n’amerika igihe icyo aricyo cyose
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Abashinwa bahishuye ko biteguye guhangana n’amerika igihe icyo aricyo cyose
Andi makuru

Abashinwa bahishuye ko biteguye guhangana n’amerika igihe icyo aricyo cyose

Ahupa Radio
Ahupa Radio
Published: March 6, 2025
Share
SHARE

Ubushinwa bwabwiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko bwiteguye kurwana “intambara iyo ari yo yose” nyuma y’uko Perezida Donald Trump yongereye umusoro ku bicuruzwa bituruka muri icyo gihugu.

Tariki 3 Werurwe 2025, nibwo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongereye umusoro wa 25% ku bicuruzwa bituruka muri Kanada na Mexique, mu gihe ibicuruzwa biturutse mu Bushinwa byongerewe 10% ku musoro wari usanzweho.

Ni iteka yashyizeho umukono avuga ko gushyiraho imisoro mishya bigamije kugabanya umubare w’abimukira n’ibiyobyabwenge byinjira muri Amerika mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ni icyemezo kitakiriwe neza n’ibihugu, aho byavuze ko nabyo bizihimura kuri Amerika.

Ubushinwa bwihimuye byihuse bushyiraho imisoro iri hagati ya 10% na 15% ku bicuruzwa by’ubuhinzi byaturukaga muri Amerika.

Bwavuze ko niba Amerika ishaka intambara, izayirwana mu buryo ubwo aribwo bwose.

Itangazo ry’u Bushinwa rigira riti: “Niba intambara ari yo Amerika ishaka, yaba iy’imisoro, iy’ubucuruzi, cyangwa ubundi bwoko bw’intambara iyo ari yo yose, twiteguye kurwana kugeza ku iherezo.”

U Bushinwa butangaje ibi mu gihe Minisitiri w’Intebe, Li Qiang, aherutse gutangaza ko ubutegetsi bwe buzongera ingengo y’imari y’ingabo ku kigero cya 7.2% uyu mwaka, anavuga ko bazakora impinduka mu gisirikare zitari zarigeze zibaho mu kinyejana.

 

Sudan: Umukinnyi ukomeye w’amakinamico yishwe n’amasasu y’abarwana
Madamu Jeannette Kagame yashimangiye ko guteza imbere umugore bigira ingaruka nziza ku bukungu bw’u Rwanda
Umwami Mohammed VI wa Maroc yashimiye Paul Kagame nyuma yo kongera gutorwa
U Rwanda rwohereje abapolisi 180 mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique
Perezida Kagame yakebuye urubyiruko rwiharaje kwambara Ubusa
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Gofish Casino No Deposit Bonus Codes For Free Spins 2024

May 28, 2024

63win Casino Login

May 28, 2024

Online Ireland Casinos That Accept Paypal

May 28, 2024

Free Ireland Online Videoslots

June 9, 2018
Imikino

Kylian Mbappe agiye kugurwa akayabo ka Miliyoni 300 z’amapawundi

July 25, 2023

Acepick Casino Review And Free Chips Bonus

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?