SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Abasenateri Dr. Nyinawamwiza Laëtitia na Uwera Pélagie baratabariza Itangazamakuru
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Abasenateri Dr. Nyinawamwiza Laëtitia na Uwera Pélagie baratabariza Itangazamakuru
Andi makuru

Abasenateri Dr. Nyinawamwiza Laëtitia na Uwera Pélagie baratabariza Itangazamakuru

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: February 28, 2025
Share
SHARE

Abasenateri  Dr. Nyinawamwiza Laëtitia na Uwera Pélagie Batabarije itangazamakuru ryo mu Rwanda, yerekana ko rikwiye kwitabwaho kugira ngo rikore kinyamwuga.

babigarutseho kuri uyu wa 27 Gashyantare 2025, ubwo Inteko Rusange ya Sena yagezwagaho raporo ya Komisiyo y’Imiyoborere muri Sena y’u Rwanda yakozwe hashingiwe kuri Raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB y’ibikorwa byo mu 2023/2024.

Muri iyo raporo, RGB igaragaza ko yakoze ubushakashatsi ku itangazamukuru mu Rwanda aho bwagaragaje ko ubunyamwuga n’ubushobozi bw’itangazamakuru biri ku kigero cya 60.70%, urunyurane rw’ibitangazamakuru bifite imirongo ngenderwaho itandukanye biri ku kigero cya 72,30%, uburyo bwo kubona no gusakaza amakuru biri kuri 79,10%, uruhare rw’ibitangazamakuru mu miyoborere myiza biri ku kigero cya 81,30% mu gihe ishyirwaho ry’amategeko na politiki byorohereza imikorere y’itangazamakuru biri kuri 90%.

Senateri Nyinawamwiza yagaragaje ko kuba ubunyamwuga bw’itangazamakuru bugikemangwa, hakwiye gufatwa ingamba zatuma ryubakirwa ubushobozi ariko hagamijwe ko rikora kinyamwuga.

Ati “Urareba ku bushobozi bw’itangazamakuru n’ubunyamwuga ukabona ko ari ikibazo. Ese niba bukemangwa ni uko batize? Niba itangazamakuru ridakora kinyamwuga, ese ntabwo rizatuyobya? Mbona ko na ryo rikwiye kwitwabwaho kuko rikurikirwa na benshi, rifite imbaraga nyinshi ariko niba ridakoze kinyamwuga ryadusubiza inyuma.”

Visi Perezida wa Komisiyo y’Imiyoborere myiza y’Abaturage, Uwera Pélagie, yagaragaje ko hari igikwiye gukorwa mu gufasha itangazamakuru gukora kinyamwuga harimo no kongera amahugurwa ahabwa abarikora.

Yagize ati “Harimo ibishingiye ku bumenyi ariko hanarimo n’ibishingiye ku byo umuntu avanamo. Uyu munsi dufite ibitangazamakuru bitandukanye, ibyandika, ibikoresha radio na television n’ibikorera kuri Internet. Ngira ngo umuntu mu gitondo ashobora kubyuka agafungura shene kuri YouTube, uwo muntu mu by’ukuri ntabwo aba yahawe ubumenyi mu bijyanye n’itangazamakuru.”

Yakomeje avuga ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu guha ubumenyi abakora itangazamakuru ndetse no gukorana bya hafi n’inzego zitandukanye zihuza abanyamakuru.

Ati “Ababishinzwe na bo babishyiramo imbaraga no mu bugenzuzi, kandi igikwiriye gukorwa ni uguhugura ndetse no gukomeza gutekereza kuri ziriya nzego zihuza abantu bose babarizwa mu gice cy’itangazamakuru.”

Yashimangiye ko hakwiye gukomeza gushyira imbere gahunda zitandukanye zigamije gutuma abakora itangazamakuru mu Rwanda babikora kinyamwuga.

 

Marina yishimiye umufana we w’I Nyabihu wamubonye agasuka amarira
Papa Francis yagaragaye mu ruhame nyuma yo kuva mu bitaro
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ethiopie yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Human Rights Watch yasabye DRC gukora iperereza ku mpfu zabashatse gukora Coup d’Etat
Ingabo za EAC muri Congo zongerewe manda, hemezwa ko M23 ijyanwa mu kigo cya Rumangabo
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Yabby Casino Coupons

February 25, 2025

Vip Grand Casino

May 28, 2024

Profitable Pokies With Bonus No Verification

September 5, 2023

Professional Gambling Laws In Australia

September 5, 2023

What Are The New Online Gambling Regulations In Ireland For Dublin In 2023

April 26, 2019
Andi makuru

Perezida Macky Sall yashimiye Bassirou Diomaye Faye ushobora kumusimbura ku butegetsi

March 26, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?