Papa Fransisiko yatangaje ko ahangayikishijwe n’ibibazo by’umutekano muke bikomeje kugaragara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo asaba inzego zitandukanye gukora ibishoboka byose hakongera kuboneka ituze mu Mujyi wa Goma.
Yagize ati: “Mu gihe nsenga nsaba ko amahoro n’umutekano byagaruka vuba, ndanashihikariza abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’umuryango mpuzamahanga gushyira ingufu mu gukemura amakimbirane binyuze mu nzira y’amahoro.”
Inkuru dukesha Vatican News ivuga ko ibi Papa Francis yabivuze uyu munsi ku wa Gatatu tariki 29 Mutarama 2025.
Yanagaragaje kandi ko ahangayikishijwe n’uburyo ibintu byifashe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, asaba abayobozi ba Congo gukora ibishoboka byose guhagarika imirwano no kurinda abaturage muri Goma no mu turere tuyikikije.
Papa kandi yagejeje ko ababajwe n’imvururu zabaye ku wa kabiri mu murwa mukuru, Kinshasa, ubwo abigaragambyaga bateraga ambasade z’ibihugu bavuga ko bigira uruhare mu ntambara ibera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, birimo: u Rwanda, u Bufaransa, Uganda na Leta zunze ubumwe za Amerika
Ati: “Nanjye ndi kubikurikirana, mfite ubwoba bw’ibintu biri kubera mu murwa mukuru wa Kinshasa, kandi ndizera ko ihohoterwa iryo ari ryo ryose rikorerwa abantu n’imutungo yabo rizahagarara vuba.”
Ibi byose Papa Faransisiko yabivuze mu gihe Kiliziya Gatolika ku isi hose, iri kwizihiza umwaka w’impuhwe z’Imana.
Aho yifuza ko buri wese yakwakira impuhwe z’Imana, ndetse abantu bose bagatangira gukora neza, kandi bakora ibikorwa byo kubungabunga amahoro n’ubufatanye mu bihugu byose by’isi.