SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Leta ya RDC yafunze ambasade yayo I Kigali
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Leta ya RDC yafunze ambasade yayo I Kigali
Andi makuru

Leta ya RDC yafunze ambasade yayo I Kigali

Wakibi Geoffrey
Wakibi Geoffrey Published January 26, 2025
Share
SHARE

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahamagaje igitaraganya Abadipolomate bayo bakorera mu Rwanda, inategeka ko ibikorwa byose bya Ambasade y’u Rwanda i Kinshasa bifungwa mu gihe kitarenze amasaha 48.

Ni icyemezo cyatangajwe na Guverinoma y’iki gihugu binyuze mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 25 Mutarama 2025.

Yavuze ko iza kubahiriza inzira zose zisabwa mu bya dipolomasi kugira ngo uyu mwanzuro ushyirwe mu bikorwa.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko Umudipolomate wa nyuma w’u Rwanda wari muri Ambasade yarwo i Kinshasa, yavuyeyo, nyuma y’igihe aterwa ubwoba n’abayobozi ba Congo.

Ati “Mu mvugo ya dipolomasi, iri ntabwo ari itangazo (communiqué), ahubwo ni inyandiko za guverinoma z’ibihugu zihana binyuze muri za ambasade (note verbale), yohererejwe Ambasade y’u Rwanda muri RDC, mu gihe Umudipolomate wa nyuma w’u Rwanda wari i Kinshasa, kubera guterwa ubwoba bihoraho n’abayobozi ba Congo, yavuye mu murwa mukuru wa Congo.”

Guverinoma ya RDC ntiyigeze isobanura impamvu z’iki cyemezo, gusa gifashwe mu gihe umubano w’ibihugu ukomeje kuba mubi  kubera iyo ntambara ya M23

Umubano w’ibihugu byombi watangiye kuzamo urunturuntu ubwo umutwe wa M23 uharanira uburenganzira bw’Abanye-Congo cyane cyane abavuga Ikinyarwanda wuburaga imirwano.

Leta ya RDC yongeye kumvikana inshuro nyinshi ishinja u Rwanda gushyigikira uyu mutwe. Ni ibirego u Rwanda ruhakana, ahubwo rugashimangira ko Ingabo za Leta y’iki gihugu zikorana n’umutwe wa FDLR, wiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kugeza ubu M23 imaze kwigarurira ibice bitandukanye mu Burasirazuba bwa RDC, iri mu nkengero za Goma, ndetse yahaye amasaha 48 Ingabo za Leta ziri muri uyu mujyi kugira ngo zishyire intwaro hasi.

 

You Might Also Like

Iran yagabye ibitero kuri Israel ikoresheje Drone zirenga 100

Israel yishe abayobozi bakuru mu ngabo za Iran

Amashimwe menshi kuri Ariel Wayz nyuma yo kwinjira mu nzu ifasha bahanzi ya Universal Music Group

Burundi :Ishyaka CNDD –FDD rya Ndayishimiye ryegukanye imyanya yose mu nteko ishinga amategeko

Trump yatangaje ko yatunguwe n’ibibazo byabaye hagati ye na Elon Musk

Wakibi Geoffrey January 26, 2025 January 26, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

The Ben yiyongereye mu ndirimbo Folomiana ya Kevin Kade na Chriss Eazy

April 24, 2025
Andi makuru

Guverinoma ya Israel igiye kujuririra ibirego ICC irega Benjamin Netanyahu

November 28, 2024
Imikino

Rayon Sports : Musa Esenu yatandukanye na Rayon Sports !

January 5, 2024
Imikino

Shema Fabrice yasubije Bayingana mu mirimo ye

March 27, 2025
Imikino

Sadate Munyakazi yemereye Abakinnyi ba Rayon Sport Miliyoni nibatsinda mukeba APR Fc

March 9, 2024
Andi makuru

Perezida Kagame yasabye abarahiye bakora mu nzego z’ubutabera ko abantu bose bakwiriye kubafata mu buryo bungana.

November 14, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?