Imbogo ebyiri zaturutse muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 18 Mutarama 2025, zarashwe ziricwa nyuma yo kwirara mu baturage zikangiza imyaka yabo ndetse zikanateza umutekano muke.
Bivugwa ko imyaka yangijwe na zo ari ibigozi zasohoreyemo zikarisha, abaturage bakavuga ko batewe ubwoba n’izo mbogo kuko zajye zivuyanga.
Ndizeye Donatien yatangarije Ahupa Radio izo “Imbogo zaturutse mu Birunga nijoro twumva zirimo kuvuyanga imirima y’ibigori ari na ko zibirya. Twebwe rero kubera ubugome bwazo tewahise twigira mu nzu gusa duhuruza inzego bireba, hari ubuyobozi bw’Akagari n’Umurenge ndetse na RDB kugeza ubu yabimenye.”
Aba baturage bifuzaga koi zo mbogo zahindwa zigasubira muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ariko ngo zateye amahane birangira hafashwe icyemezo cyo kuzirasa.
Umwe mu baturage wangirijwe umurima w’ibigori yavuze ko zamuteje igihombo kinini, ati: “Ubu imbogo zinteje igihombo kinini kuko zandiriye hafi iterasi y’ibigori urumva umusaruro nari niteze urabuze. Gusa nizeye ko bambarurira ibyangijwe.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien nawe ashimangira ko ayo makuru ari ukuri gusa ngo bagerageje kuzisubiza muri Pariki
Yagize ati: “Twabimenye ko imbogo 2 zasohotse muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga zangiza imyaka y’abaturage.”
Akomeza ahamya ko ku bufatanye n’Inzego z’umutekano ndetse n’abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB baharaniye kugarura umutekano w’abaturage.
Ashimira abaturage ko imyumvire imaze kuzamuka kuko mi minsi yashize imbogo yavaga mu ishyamba bakayihurizaho amacumu.
Yagize ati: “Reka nshimire abaturage kuba bamaze kumenya ibyiza byo kubunfabunga ibidukikije harimo na ziriya mbogo, kuba inyamaswa isigaye iva muri Pariki umuturage agafatanya n’inzego z’ubuyobozi bunyuranye bakayisubiza muri Pariki, ibi bigaragaza ko baha agaciro inyungu bakuramo.”
Yijeje ko abaturage bangirijwe imyaka baribuze kubarurirwa bakishyurwa nk’uko bisanzwe bikorwa.
Inzovu kimwe n’izindi nyamaswa zirisha zikunze gutoroka Pariki y’Igihugu y’Ibirunga zikangiza imyaka irimo, ingano, ibigori, ibirayi n’ibinyamisogwe, gusa iyo bigaragaye ko ari zo zoneye umuturage habarurwa ibyangijwe bikishyurwa.