Ishimwe Clement uyoboara inzu ifasha abahanzi ya Kina Music ndetse akanatunganya indirimbo n’umugore we Umuhanzikazi Butera Jeanne d’Arc wamenyekanye nka Knowless bakuriye inzira ku murima abantu birirwa babibasira babazaza impamvu baterekan abana babo batatu .
Ubwo aba babiri bari batumiwe mu mu kiganiro kuri Radio B&B Kigali 89.7FM cyagarutse cyane ku buzima bwabo bombi burimo n’urukundo ndetse n’umubano wabo mu gihe cy’imyaka umunani babana nk’umugabo n’umugore .
Umunyamakuru ubwo ikiganiro cyari kigeze hagati yababajije ku bijyanye n’imibereho y’abana babo batatu kugeza ubu bazwi n’inshuti zabo zibasura mu rugo gusa ariko ahandi hose bashyira ubuzima bwabo nko ku mbuga nkoranyambaga ndetse nahandi hatandukanye
Ishimwe Clement yamusubije ko abantu bose baba bafite amahitamo atandukanye iyo bakuze, bityo gushyira hanze ubuzima bwite bw’umwana utaramenya kwihitiramo icyiza n’ikibi biba bitari byiza.
Ati “Njye mvukana n’abana batanu. Muri abo bose ni njye ukora ibijyanye n’umuziki abandi bari mu bindi bitewe n’impano Imana yabahaye cyangwa ibyo bakunda. Dufate urugero. abo babyeyi iyo baba ba twebwe ubu, bakaba baradushyize hanze, abo bashaka kugira ubuzima bwabo busanzwe urumva batari kuba bambuwe uburenganzi bwabo? Ntawe ubikora ncira urubanza ariko umwana afite uburenganzira bwo kugira amahitamo.”
Uyu mugabo yakomeje avuga ko abana bafite uyu munsi, nta kigaragaza ko bazakunda umuziki kugera aho bawukora nk’akazi kabo ka buri munsi nk’uko ababyeyi babo babikora.
Ati “Hari igihe bazahitamo kwibera abasirikare, abaganga […] ibintu bashaka bizima tuzabibafashamo. Usibye ko n’ibi bashatse kuba abahanzi twabafasha kuko ntabwo byadutwara igihe.”
Yakomeje avuga nk’ibyamamare bazi uko biba bimeze kujya ku karubanda, agaragaza ko n’umuntu mukuru bimugora, ndetse avuga ko uwo kutagaragaza abana be byateye ikibazo yakwihangana cyangwa se akabyara umwana we akamushyira hanze.
Ati “Ibaze ku mwana ushaka kugira inshuti, gukina n’abandi. Ni ibintu byakabaye byoroshye kumva ariko byateye ikibazo bitewe n’imyumvire y’abantu. Amahitamo ya mbere ahari twamusaba kubyihanganira, aya kabiri ni ukubyara uwe akamushyira hanze. Nibwo buryo bworoshye nabivugamo.”
Ku ruhande rwa Knowless yunze mu ry’umugabo we agaragaza ko abana baba bakwiriye kugira igihe cyo kuba abana, bakajya ku ishuri bakisanzura, ko gufata umwana ukamushyira mu buzima nk’ubw’ababyeyi be ari ikibazo kuko na bo babugiyemo bakuze ndetse bubatonda.
Ati “Kumufata nkamushyira mu buzima nanjye namenye nkuze kandi butanyoroheye ntabwo nibaza ko naba ndi kumukorera neza. Bazi ibyo dukora barabibona. Nk’umukuru muri bo aracuranga ariko ntabwo bivuze kumushyira hanze aracyari umwana. Niba abona ko ibyo dukora ari byo yakora nibaza ko bizaba byoroshye. Ntabwo tuzifuza ko hari igihe tuzicara umwana akatubaza ngo mushyira hanze aya mafoto yanjye mwatekerezaga iki?
Butera Knowless na Ishimwe Clement bibarutse ‘Ubuheture’ mu 2023. Uyu mwana wa gatatu yavutse akurikira imfura yabo bise Ishimwe Or Butera, bibarutse mu 2016 na Ishimwe Inzora Butera wavutse mu 2020.
Knowless na Clement basezeranye imbere y’amategeko bemeranya kuzabana akaramata nk’umugabo n’umugore ku wa 31 Nyakanga 2016 mu muhango wabereye mu Murenge wa Remera.
Basezeranye imbere y’Imana ku wa 07 Kanama 2016, mu bukwe bwabereye muri Golden Tulip Hotel i Nyamata.