SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Umuvugizi wa Guverinoma ya DRC yongeye kwikoma u Rwanda
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Umuvugizi wa Guverinoma ya DRC yongeye kwikoma u Rwanda
Andi makuru

Umuvugizi wa Guverinoma ya DRC yongeye kwikoma u Rwanda

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2025/01/07 at 5:36 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya, ubwo yaganiraga n’abanyamakuru mu Ntara ya Kasai, yemeje ko niba ikibazo cy’intambara yo mu burasirazuba kidakemuwe mu rwego rwa diplomasi, kizakorwa mu buryo bwa gisirikare.

Ku bwe, u Rwanda rwatinye gushyira umukono ku masezerano y’amahoro i Luanda, muri Angola, rutinya ko M23 ihita ibura nk’uko bigaragara mu nkuru ya Radio na Televiziyo bya Congo (RTNC) yo kuri uyu wa Gatandatu, itariki 4 Mutarama 2024.

Patrick Muyaya yagize ati: “Nkuko Perezida w’u Rwanda ari we washinze M23, yari azi ko aramutse ashyize umukono kuri aya masezerano, yahagarika urupfu rw’umwana we kandi ko byarangiza umuzunguruko wa mafiya mu burasirazuba bwa DRC. Turashaka gukemura ikibazo bidasubirwaho, ntidushaka gushyikirana na M23. Niba tudakemuye ikibazo mu rwego rwa diplomasi, tuzagikemura mu buryo bwa gisirikare, kuko amahoro agomba kugaruka burundu. ”

Mu ijambo rye, Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yanatangaje izamuka ry’ubushobozi bw’Ingabo za FARDC ziri ku rugamba.

Ibi akaba yabivuze mu gihe M23 yaraye yigaruriye kuri uyu wa Gatandatu, Umujyi wa Masisi nyuma yo kugenda yirukansa Abasirikare ba FARDC, FDLR, Wazalendo, Ingabo z’u Burundi n’abandi bafatanya kuva za Lukofu, Kaniro, na za Katale.

Yasobanuye kandi ko Guverinoma ya Congo itagomba kugirana ibiganiro n’abo yise abaterabwoba b’Abanyarwanda ba M23.

You Might Also Like

Perezida Kagame yasuye ishuri rikuru ry’’ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano muri Algerie

Aline Gahongayire yijeje abo mu Bubiligi igitaramo cy’amashimwe

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Mugenzi we biyemeza gufungura ambasade ya Algerie mu Rwanda

Perezida Kagame yunamiye Maqam Echahid waharaniye ubwigenge bwa Algerie

Perezida Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Algeria (Amafoto)

Nsanzabera Jean Paul January 7, 2025 January 7, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

Kylian Mbappe agiye kugurwa akayabo ka Miliyoni 300 z’amapawundi

July 25, 2023
Imikino

Geoge Weah yemeje ko azitabira imikino yabakanyujijeho i Kigali

March 19, 2024
Imyidagaduro

Minisitiri Olivier Nduhungirehe mu bihumbi byishimiye alubumu 25shades ya Bwiza

May 19, 2025
Andi makuru

Moise Katumbi yahigiye kweguza Félix Tshisekedi

February 10, 2025
Kwamamaza

Kaizen Hotel yatashye ku mugaragaro ibikorwa bishya birimo Gym na Sauna Massage (Amafoto)

June 1, 2024
Imikino

Abakinnyi ba Argentine bababajwe nábafana bakubiswe na polisi ya Brésil!

November 22, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?