Icyamamare mu muziki wa Uganda Joseph Mayanja uzwi nka Dr. Jose Chameleone, ntabwo agitaramiye i Kigali kubera uburwayi.
Byari biteganyijwe ko azataramira i Kigali ku wa 03 Mutarama 2025 muri Kigali Universe nyuma y’imyaka itandatu adataramira mu Rwanda.
Jose Chameleone amaze iminsi arwaririye mu bitaro bya “Nakasero Hospital” muri Uganda aho yagiye yo kubera kunywa ibiyobyabwenge cyane birimo inzoga nk’uko byemejwe n’umuhungu we Abba Marcus Mayanja.
Magingo aya amakuru agera ku kinyamakuru cya Big Eye cyo muri Uganda, aravuga ko uyu muhanzi agiye kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kwivurizayo.
Batangaza ko mu Cyumweru gitaha Chameleone ari bwo azafata indege akazivuriza mu bitaro bya “Allina Health Mercy Hospital” bihererye muri Minnesota.
Bashimangira ko kandi azajyana n’umuvandimwe we Weasel Manizo ndetse ibijyanye n’ubuvuzi bwe bikazitabwaho n’uwitwa Juliet Zawedde.
Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko aho muri Amerika azamara yo igihe cy’ukwezi, bivuze ko ibitaramo yari afite mu mpera z’umwaka no mu ntangiriro z’utaha byasubitswe.