Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu kuri uyu wa kabiri nibwo yitabye urukiko rwa Tel Aviv nyuma y’igihe cy’imyaka isaga umunani ategereje kwiregura ku cyaha cya ruswa ashinjwa .
Uyu mugabo ubwo yari mu rukiko yatangaje ko yari amaze imyaka umunani ategereje kugira avugishe ukuri ku byaha bya ruswa aregwa,kuko yibuka ko ari ngombwa ku ubutabera butangwa kuko ari nta butabera butagira ukuri.
Ubwo yari asohotse mu rukiko rwa Tel Aviv aho urubanza rwe rwimuriwe rukuwe mu rukiko rwa Yezruzalemu kubera impamvu z’Umutekano.
Netanyahu yagize ati :uyu ni umwanya mwiza wo gukuraho ibirego nashinjwaga ,ibyo birengo nshinjwa ntibisobanutse kandi barandenganya cyane.