Umutwe w’Inyeshyamba za FDLR zasize zikoze Jenoside y’Abatutsi muri 1994 mu Rwanda, wandikiye Perezida Lourenço wa Angola umusaba kuwukorera ubuhuza n’u Rwanda.
Aya makuru asa nk’ayatinze kujya hanze, kuko uyu mutwe wandikiye ibaruwa Perezida wa Angola ku wa 22 Ukwakira 2024.
Kugeza ubu ntiharamenyekana umwanzuro wa Perezia Lourenço, cyakoze Leta y’u Rwanda yakunze gusaba abagize FDLR gutahuka, ndetse kuva muri 2001 abarenga 12,000 bahoze muri uriya mutwe bamaze gutahuka basubizwa mu buzima busanzwe.
FDLR yasabye imishyikirano mu gihe u Rwanda na RDC byamaze kwemeranya kuri gahunda yo kuyisenya, n’ubwo u Rwanda rushidikanya ko Kinshasa izayishyira mu bikorwa bijyanye no kuba uyu mutwe usanzwe ufitanye imikoranire n’ingabo zayo.
Ni gahunda yateguwe n’impuguke za gisirikare z’ibihugu byombi, mbere yo guhabwa umugisha na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bamaze guhura inshuro esheshatu.
Ingingo yo gusenya FDLR byitezwe ko ishobora no kuzaganirwaho na ba Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Congo na Paul Kagame w’u Rwanda, ubwo ku wa 15 Ukuboza bazaba bahurira mu nama izabera i Luanda.