Michael Adebayo Olayinka wamamaye wamenyekanye Ruger na Anthony Ebuka Victor wamenyekanye nka Victony, bagiye bateguje igitaramo mu Rwanda
Amakuru dukesha abari gutegura icyo gitaramo gitaramo ni uko abo bahanzi bombimuri BK Arena ku wa 28 Ukuboza 2024.
Ruger agiye kongera gutaramira i Kigali nyuma y’imyaka ibiri kuko yaherukaga kuhataramira ku wa 19 Gashyantare 2022, mu gitaramo cyabereye kuri Canal Olympia i Rebero.
Iki gitaramo cyari cyahuriyemo abahanzi nka Gabiro Guitar, Okkama, Kenny K-Shot, Ish Kevin, Ariel Wayz, Gustave Fuel na Afrique bo mu Rwanda.
Uretse Ruger, Victony ugiye gutaramira i Kigali yari yatekerejweho na Davis D mu gitaramo cye yise ’Shine Boy Fest’ cyabaye mu impera z’icyumweru gishize, icyakora biza guhinduka ku munota wa nyuma birangira atumiye Nasty C.
Victony, ni umunya-Nigeria uvanga kurapa no kuririmba. Uyu musore wavutse ku wa 5 Mutarama 2001 akomoka mu gace Orsu muri Leta ya Imo. Yamamaye mu ndirimbo nka Soweto, Kolomental, Stubborn yakoranye na Asake n’izindi nyinshi.
Ruger ni umusore ukunzwe mu muziki cyane ko ari mu bagezweho muri Nigeria no muri Afurika muri rusange.
Ruger yazamutse cyane mu muziki nyuma yo gusinyana amasezerano y’imikoranire na D’Prince binyuze muri sosiyete ye ifasha abahanzi yitwa ’Jonzing World Record’.
Uyu musore ukunzwe cyan n’inkumi azwi cyane mu ndirimbo nka Toma Toma aherutse gukorana na Tiwa Savage ,Luv again ,Make way ,Ruger n’izindi nyinshi zakunzwe nabatari bake.