Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yageze mu Rwanda mu ruzinduko rugamije kureba ingamba zigamije guhashya icyorezo cya Marburg.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa X kuri uyu wa 18 ukwakira 2024, Dr. Tedros yashimiye Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin wamwakiriye, avuga ko azanywe no kureba ingamba zo guhangana na Marburg ndetse no kwerekana ubufatanye bwa OMS.
Ati “Niteguye guhura n’abakora mu nzego z’ubuzima. bagenzi banjye n’abayobozi mu nzego za leta, mu gihe dukomeje ubufatanye bwa hafi mu guhagarika ikwirakwira [rya Marburg].”
Kuva Marburg yagaragara mu Rwanda, OMS ndetse by’umwihariko Dr. Tedros uyiyoboye ntiyahwemye kuvuga ko bazakomeza gufatanya n’u Rwanda mu guhangana na yo.
Muri Nzeri yavuze ko uwo muryango uzafatanya n’u Rwanda mu guhangana n’iki cyorezo muri rusange, kugira ngo gihashywe hakiri kare.
Ati “Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko hari abarwayi ba Marburg. OMS izakomeza kongera ubufasha ndetse ikorane na Guverinoma y’u Rwanda mu guhagarika ikwirakwira ry’iyi virus mu kurinda abaturage bari mu byago.”
Ni mu gihe kandi mu minsi ishize nyuma y’uko ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika byari bitangiye gushyiraho ingamba zikaze ku bava mu Rwanda, yavuze ko bitari ngombwa gushyiraho ingamba zikumira ingendo cyangwa zigabanya ibikorwa by’ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu, kubera ko ibyorezo bya Marburg na Mpox byabashije gukumirwa ku buryo bitakwirakwiriye mu gihugu.
Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko “Hashingiwe ku isuzuma ryakozwe kuri Mpox na Marburg, OMS iratanga inama z’uko ingamba zo gukumira ingendo n’ubucuruzi zidakenewe.”
Yavuze ko icyihutirwa ari ubukangurambaga ndetse no gukorana n’inzego z’ubuzima mu rwego rwo kurushaho guhangana n’iki cyorezo muri rusange.
Ku bijyanye na Marburg, OMS ivuga ko “Kuri ubu, ingamba zikumira ingendo n’ubucuruzi ntabwo zitanga umusaruro kandi ntizikenewe mu guhashya icyorezo cya Marburg mu Rwanda ndetse zishobora kugira ingaruka ku baturage no ku bukungu.”
Yongeyeho ko izi ngamba zishobora kugira ingaruka mbi mu bijyanye n’uburyo ibihugu byihutira gutangaza amakuru y’ibyorezo byabonetse mu gihugu, bati “Ingamba zikumira ingendo n’ubucuruzi zishobora gutuma ibihugu bitihutira gutangaza amakuru y’ubuzima ku zindi nzego zishinzwe ubuzima ku rwego mpuzamahanga, kandi ibyo ni ingenzi cyane mu gushaka ibisubizo.”
U Rwanda rukomeje kugaragaza ko ingamba zashyizweho mu guhangana n’iki cyorezo zitanga umusaruro ndetse Minisante igatanga icyizere ko ishobora kuzaba yarandutse vuba.
Ibimenyetso bya Marburg birimo umuriro ukabije, umutwe ukabije, kubabara imikaya, kuruka ibirimo amaraso, impiswi zirimo amaraso n’umunaniro. Bigaragara mu minsi iri hagati y’ibiri na 21 nyuma yo kwandura, kandi virusi yayo imara ku bintu iminsi iri hagati y’ine n’itanu.