Umuhanzi Juno Kizigenza uri mu bakunzwe mu Rwanda yatangaje ko yizerera mu buhanzi bw’umuhanzi kurenza ikindi kintu icyo ari cyo cyose, kuko uwo muhanzi ari we ufite inshingano zo gukora ukw’ashoboye kugira ngo ibihangano bye byisange ku isoko.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda ubwo yarabajijwe impamvu ituma adatumirwa mu bitaramo. Uyu muhanzi yumvikanishije ko atizerera mu gutumirwa mu bitaramo, ahubwo kubasha gukoresha inganzo ye, ibihangano bye bikamenyekana ko aricyo ashyize imbere.
Ati “Njyewe nizerera mu buhanzi bw’umuhanzi, igihe cyose wowe ufite umuziki, wowe uba ugomba kurwana n’uwo muziki wasohoka ugakora ibintu mbese ugakora ibitangaza ku muhanda.”
“Iby’ibitaramo n’ibindi ntabwo ariyo ntumbero yanjye, icyo nitayeho ni uguha abantu ibintu, mbese ibyo mfite muri studio bikagera kuri sosiyete. Ibindi mba numva biri ku ruhande, njyewe nkora ibyo nsabwa, nkora uko nshoboye akazi kanjye neza, njyewe n’ibyo mba mpanganye nabyo.”
Juno avuga ko n’ubwo adatumirwa muri ibi bitaramo, atigeze atezuka ku ntego yihaye yo kwiyumvisha ko ibyiza biri imbere kandi ko yitaye ku kazi ke.
Muri Mutarama 2023, uyu muhanzi yashyize ku isoko album yise “Yaraje”. Ni album yihariye mu rugendo rwe rw’umuziki, kuko yayikoranye n’abahanzi bakuru mu muziki barimo Butera Knowless, King James, Bull Dogg, Riderman, Bruce Melodie, Kenny Sol n’abandi.