SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Uwishe umunyamakuru Bahati Edmond ku madorali 5 yatawe muri yombi
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Uwishe umunyamakuru Bahati Edmond ku madorali 5 yatawe muri yombi
Andi makuru

Uwishe umunyamakuru Bahati Edmond ku madorali 5 yatawe muri yombi

Wakibi Geoffrey
Last updated: 2024/10/02 at 10:35 AM
Wakibi Geoffrey
Share
1 Min Read
SHARE

Umwe mu bakekwaho kwica Umuyobozi Mukuru wa Radio Maria i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko yishyuwe amadolari ya Amerika atanu (6700 Frw) kugira ngo akore iki cyaha.

Edmond Mbarushimana Bahati, yiciwe mu gace ka Ndosho muri Komini Karisimbi mu ijoro rya tariki ya 27 Nzeri 2024, ubwo yari avuye mu kazi. Ababonye umurambo we bahamije ko yarashwe.

Nyuma y’iperereza, kuri uyu wa 30 Nzeri, Polisi n’igisirikare bikorera mu mujyi wa Goma byeretse itangazamakuru abantu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Bahati barimo umusore witwa Dieume Bauma.

Bauma yatangaje ko yinjiye mu mugambi wo kwica Bahati abisabwe n’umurwanyi wo mu ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro rya Wazalendo, Elisha Emedy Alias Mamadou uvugwaho kugirana amakimbirane n’uyu munyamakuru.

Yagize ati “Nari mu rugo, Elisha Emedy alias Mamadou wakoze iki cyaha, arampamagara, ampa amadolari atanu kugira ngo nice uyu munyamakuru, nyuma y’aho bagiranye amakimbirane ntazi.”

Yarashe uyu munyamakuru amasasu abiri mu gatuza.

Meya w’umujyi wa Goma, Kamand Kapend Faustin, yagaragaje ko bitumvikana kuba umuntu asabwa kwica mugenzi we kugira ngo yishyurwe amadolari atanu, asobanura ko inzego z’umutekano zigiye guhagurukira kurushaho abagizi ba nabi kugira ngo bagezwe mu butabera.

 

You Might Also Like

Perezida Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Algeria (Amafoto)

Uganda : Ingabo za UPDF zaburijemo igitero cy’iterabwoba I Munyonyo hagwa babiri

Martin Fayulu udacana uwaka na Tshisekedi biyemeje gufatanya kurwanya Joseph Kabila

I Kigali hateraniye inama itegura ibikorwa by’ingabo za EAC biteza imbere abaturage

RIB yasabye abanyarwanda kwirinda ababashukisha akazi keza mu mahanga bizezwa ubuzima bwiza

Wakibi Geoffrey October 2, 2024 October 2, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

#Kwibuka30: Bimwe mu byaranze Jenoside yakorewe Abatutsi tariki ya 8 Mata 1994

April 8, 2024
Imyidagaduro

Social Mula agiye gushyira hanze Alubumu yise Confidence

January 7, 2025
Imyidagaduro

Abanyarwenya Doctall Kingsley na MCA Tricky batumiwe mu gitaramo cya ‘Iwacu Summer Comedy Festival’

April 23, 2024
Imyidagaduro

Bruce Melodie yashyize hanze umuzingo we wiganjeho abanyamahanga

December 12, 2024
Imyidagaduro

1:55AM yashyize umucyo ku bibazo bimaze iminsi bivugwamo

April 22, 2025
Imikino

Kiyovu Sports: Imyitozo yatangiwe n’abakinnyi mbarwa!

January 4, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?