SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Latvia
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Latvia
Andi makuru

Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Latvia

Ahupa Radio
Last updated: 2024/10/02 at 10:35 AM
Ahupa Radio
Share
2 Min Read
SHARE

Perezida Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu muri Latvia, ruzasiga anagiranye ibiganiro na mugenzi we, Edgars Rinkēvičs.

 

Amakuru dukesha Village Urugwiro avuga ko Perezida Kagame yageze muri iki gihugu cy’i Burayi kuri uyu wa Kabiri. Aho yabanje gusura inzu ndangamurage y’iki gihugu (Occupation Museum), ikubiyemo amakuru ajyanye n’amateka y’iki gihugu.

Perezida Kagame azagirana ibiganiro na mugenzi we wa Latvia mu muhezo, hanyuma bazanaganira n’itangazamakuru.

Azasura kandi ikibumbano cyubatswe mu guha icyubahiro abasirikare baguye mu ntambara y’ubwigenge bwa Latvia, ndetse anageze ijambo ku bazitabira umuhango wo kumurika ikimenyetso cyashyizweho mu guha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Latvia ni kimwe mu bihugu bito mu Burayi, aho kiri ku buso bwa kilometero kare 64,589, Umurwa Mukuru wacyo ukitwa Riga, aho washinzwe mu 1201. Ni igihugu gituwe n’abari munsi ya miliyoni ebyiri z’abaturage. Hejuru ya 50% by’ubuso bw’igihugu bugizwe n’amashyamba, ibisobanura impamvu gikungahaye cyane mu bucuruzi bw’imbaho muri rusange.

Bitewe n’uko cyabonye ubwigenge mu 1991 kivuye mu maboko ya Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete, benshi bakeka ko abaturage bacyo bavuga Ikirusiya gusa si ko bimeze, kuko bavuga ururimi rwabo ruzwi nka Latvian rukaza mu ndimi zimaze igihe kinini ku Mugabane w’u Burayi.

Umubano w’u Rwanda na Latvia watangiye byeruye mu 2007. Rwohereje Ambasaderi warwo muri iki gihugu muri Mutarama 2022.

 

You Might Also Like

Kigali : Umusore wo mu kigero cy’ imyaka 20 yiyahuriye ku nyubako izwi nko kwa Makuza ahita yitaba Imana

Ambasaderi Ernest Rwamucyo yatanze impapuro zimwerera guhagararira u Rwanda muri Kenya

Canal+ Rwanda yashyize igorora abakiliya bayo ibaha Poromosiyo ya Umukiliya n’umwami

Minisitiri Mutamba Constant yitabye ubushinjacyaha ashagawe n’abunganizi 20

Perezida Kagame yasuye ishuri rikuru ry’’ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano muri Algerie

Ahupa Radio October 2, 2024 October 2, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Kwamamaza

Skol yifatanyije na Orion BBC bateye ibiti ibihumbi 28 mu bukangurambaga bwa #OneShootOneTree

January 22, 2024
Andi makuru

Imibiri 10 y’abana barohamye muri Nyabarongo yabonetse

July 19, 2023
Imyidagaduro

Miss Uwera Ricky Tricia wabaye Miss Popularity w’u Burundi 2023 akomeje intego ze.

January 20, 2024
Andi makuru

Benjamin Netanyahu yitabye rukiko rwa Tel Aviv

December 11, 2024
Imikino

Ikipe ya Yanga Africans itsinze Simba mu buryo bugayitse

November 5, 2023
Imyidagaduro

Bahavu yanyomoje amakuru avuga ko akubita umugabo we Fleury

August 14, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?