Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no gihimbaza Imana Mukamusoni Odette yasezeranye mu mategeko na Itangishaka James uzwi nka Mwiza Cyane akaba umurinzi wa Alliah Cool.
Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Nzeri 2024 mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.
Ibi ni ibirori byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye mu myidagaduro y’u Rwanda uhereye kuri Alliah Cool wagabiye inka Mwiza Cyane, Phil Peter, Semuhungu Eric, Djihad, Fatakumavuta, Safi murumuna wa Bad Rama, umuhanzikazi Zouena, n’abandi
Ibirori byo kwiyakira nyuma yo kuva ku Murenge byabereye muri Tic Tac boutique hotel ku Kacyiru, aho Ndahiro Valens Papy yabaye umusangiza w’amagambo, mu gihe umuhanzi Junior wahoze muri Juda Muziki yaririmbye.
Mu kiganiro bagiranye n’umunyamakuru wacu ubwo bari bavuye gusezerana, bahishuye ko gusezerana imbere y’Imana n’indi mihango bizaba muri Kamena 2025.
Odette akaba asanzwe ari umuhanzi ugiye kumara imyaka itanu muri muzika, aho asanzwe atuye muri Utah muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
James na Odette bavuze ko bamaze imyaka ibiri mu munyenga w’urukundo, bakaba barahuye James amufasha mu bijyanye n’umuziki we, ndetse avuga ko ubwo babaye umugore n’umugabo, bagiye gukorana mu buryo bworoshye.
James yatangaje ko Odette yamuhinduye umuntu mushya amenya Imana kandi aba umukiristu, mu gihe Odette nawe avuga ko umugabo we ari umuntu mwiza akaba yaramukundiye ko ari umuntu ufasha.