SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Ikipe ya Pyramids yasesekaye i Kigali (Amafoto)
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Ikipe ya Pyramids yasesekaye i Kigali (Amafoto)
Imikino

Ikipe ya Pyramids yasesekaye i Kigali (Amafoto)

Muhire Jimmy
Last updated: 2024/09/12 at 7:21 AM
Muhire Jimmy
Share
2 Min Read
SHARE

Ikipe ya Pyramids yo mu Misiri yageze mu Rwanda ije gukina umukino w’amajonjora ashyira amatsinda ya CAF Champions League izahuriramo na APR FC kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Kanama 2024.

Pyramids yageze ku kibuga cy’indege cya Kigali ahagana saa Tatu z’umugoroba, yakirwa n’umwe mu bakozi ba APR FC, Kabanda Tony, ndetse na babiri mu bo yari yohereje ngo bayitegurire urugendo rwo kuza mu Rwanda.

Aba bakaba bari bayishakiye imodoka ebyiri, zirimo imwe itatse amabara n’ibirango by’iyi kipe, aho izi ziherekejwe na Polisi y’u Rwanda zahise zifata umuhanda zerekeza kuri Kigali Convention Centre dore ko iyi kipe izaba icumbitse kuri Radison Blu Hotel.

Ni ikipe imaze iminsi yitwara neza, aho nta gihe gishize itwaye igikombe cy’igihugu. Mu bakinnyi yitwaje harimo Mahmoud Saber na Ibrahim Adel bari kumwe n’ikipe y’igihugu ya Misiri yakuye umwanya wa kane mu mikino Olimpike.

Ubwo bageraga i Kanombe, abatoza b’iyi kipe banze kugira icyo batangaza mbere y’ikiganiro n’abanyamakuru cyo ku wa Gatanu, gusa umwe mu bayiherekeje yavuze ko bizeye kwitwara neza bagasezerera APR FC muri ino mikino.

Aya makipe yombi yari yahuye mu cyiciro nk’iki umwaka ushize, aho nyuma yo kunganyiriza i Kigali ubusa ku busa, Pyramids yaje kunyagirira APR FC mu Misiri ibitego 6-1.

Umukinnyi utazanye n’iyi kipe ni umunya-Maroc Walid El Karti watsinze igitego cya kabiri, mu gihe Fiston Mayele azahurira na bagenzi be i Kigali nyuma yo gufasha Congo Kinshasa gutsindira Ethiopia muri Tanzania

You Might Also Like

PSG yegukanye igikombe cya champions League itsinze Inter Milan 5-0(Amafoto)

Winner Rwanda yafunguye ubwidagaduriro bw’abana mu murenge wa Gitega

Abantu 27 harimo abana 4 bakomerekeye mpanuka mu birori byo kwishimira igikombe Liverpool yegukanye

Jose Chameleon na Weasel bazatarama mu birori byo kwishimira Ibikombe APR FC yegukanye

Munyakazi Sadate yasezeranyije Perezida Kagame kuzazana ibikombe mpuzamahanga mu Rwanda

Muhire Jimmy September 12, 2024 September 12, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Utuntu n'utundi

Minisitiri w’Intebe wa Slovakia yarashwe amasasu ariko ararusimbuka

May 16, 2024
Imyidagaduro

Bebe Cool yashyize hanze indirimbo Circumference iri kuri album ye yise Break the Chains

December 15, 2024
Iyobokamana

Padiri Ntagungira yagizwe Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare

August 12, 2024
Andi makuru

Rosette yongeye guca agahigo i Gahanga aseruka yambaye ikanzu y’abageni ku kwamamaza Kagame

July 13, 2024
Imyidagaduro

Umuhanzi Israel Mbonyi yerekeje muri Australia

January 10, 2023
Andi makuru

Perezida Macron yatangaje byinshi ku rushyi yakubiswe n’umugore we Brigitte

May 27, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?