SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Boukuru wazamukiye mu ‘ArtRwanda-Ubuhanzi’ agiye kumurika alubumu ye ya mbere yise Gikundiro
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Boukuru wazamukiye mu ‘ArtRwanda-Ubuhanzi’ agiye kumurika alubumu ye ya mbere yise Gikundiro
Imyidagaduro

Boukuru wazamukiye mu ‘ArtRwanda-Ubuhanzi’ agiye kumurika alubumu ye ya mbere yise Gikundiro

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: August 21, 2024
Share
SHARE

Umuhanzikazi Christiane Bukuru  ukoresha  izina ry’Ubuhanzi rya  Boukuru umwe  mu bahanzi beza bari gutanga icyizere mu munsi iri imbere mu muziki  nyarwanda yaraye amurikiye abanyamakuru alubumu ye ya  mbere agiye gushyira hanze  yise  Gikundiro

Yamurikiye abanyamakuru  b’imyidagaduro alubumu ye yise  Gikundiro mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kanama 2024,  iriho indirimbo 10 nka: ‘Ndakubona’, ‘Gikundiro’ yitiriye Album, ‘Umwana iyi nganzo’, ‘Ntacyo Mbaye’, ‘Wintoteza’, ‘Umwali’, ‘Ndagukunda’, ‘Whew!’, ‘Gukura’, ‘Experience’ ndetse na ‘Nishimira’ nk’inyongezo (Bonus Track).

Uyu mukobwa yavuze ko buri ndirimbo iri kuri Album ye yihariye, kandi atazanditse mu gihe kimwe, kuko ari ibitekerezo yagiye agira cyane cyane guhera muri Nzeri 2023. Ati “Icyo gihe nibwo natekereje ko buri ndirimbo yakorwa na Michael Makembe kubera ko ariwe Producer wa mbere twakoranye cyane.”

Yavuze ko yanahuye na Shami nawe amufasha ku ndirimbo ‘kubera ko numvaga afite umwihariko mu micurangire bijyanye n’ibintu bigezweho’. Avuga ko nk’indirimbo ye ‘Wintoteza’ yayikoze ubwo ‘twakoraga mu gutangiza ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi’.

Boukuru yavuze ko Producer Flyest bakoranye kuri iyi Album ari Producer wihariye kuri we, kuko niwe muntu wa mbere atekereza iyo atekereje gukora indirimbo. Ati “Niwe nishyingikiriza. Asanzwe ari n’umuririmbyi rero aramfasha cyane. Buri ndirimbo ifite inkuru yihariye, ntabwo navuga ko natekereje kuzandika umunsi umwe.”

Yavuze ko kenshi iyo yandika indirimbo ahera ku gitekerezo, agakurikizaho injyana hanyuma akabihuza n’ururirimbo.

Boukuru yavuze ko iyi Album atayise ‘Gikundiro’ kubera ko asanzwe ari umufana wa Rayon Sports, ahubwo yayise iri zina ‘kubera ko natekerezaga ku mugore w’igikundiro cyinshi’. Ati “Izina ryari ryiza kuri njye, kandi no gutekereza ku mpuhwe byari byiza cyane.”

Iyi album iriho indirimbo zubakiye kuri Jazz, Fank, Soul n’izindi ndirimbo zifite imbamutima yitezeho abantu benshi. Uyu mukobwa avuga ko atangira kuririmba ‘ntabwo nari nzi ko nzabifata nk’umwuga’ kuko yatangiye kuririmba cyane mu ruhame mu 2018 ‘nta n’indirimbo yanjye mfite n’imwe ndirimba indirimbo z’abandi bahanzi’.

Yavuze ko ibi ari byo byatumye atinda gukora Album ‘kuko ntabwo nibonaga nk’umuhanzi’. Kandi avuga ko ikiraka cya mbere yakoze yagihawe n’umuryango Imbuto Foundation, ubwo bakoraga indirimbo z’ubukangurambaga ku kwirinda inda zitateganyijwe n’ibindi.

Bukuru yavuze ko amafaranga yahembwe na Imbuto Foundation ariyo yabaye imvano yo kubona ko umuziki yawukora nk’akazi gasanzwe. Ati “Batubwiye gukora indirimbo, baduhemba amafaranga nabonaga ari menshi cyane, ndavuga nti bino bintu bishobora kuvamo. Mbikorana n’akazi gasanzwe, ntabwo nahise mbijyamo ako kanya, ndavuga nti reka ndebe uko bizagenda, kandi byari biri gushoboka.”

Uyu mukobwa yumvikanishije kuba ageze kuri Album muri uyu mwaka, ari urufatiro rwo kuba yarashyigikiwe n’umuryango Imbuto Foundation binyuze mu kazi yahawe, kandi agakomeza no guhatana mu irushanwa ritegurwa n’uyu muryango ‘ArtRwanda-Ubuhanzi’.

Boukuru avuga ko gukora kuri iyi Album yifashishije Producer Papyge wo muri Nigeria, byaturutse ku iserukiramuco Flytime Fest ngaruka mwaka yitabiriye mu 2022. Yavuze ko ari amahirwe adasanzwe yagize kuri we, kuko yaririmbye imbere y’abarimo Kizz Daniel na Davido.

Iri serukiramuco ryabaye mu gihe cy’iminsi ine, bwari ubwa mbere bibaye kuko ryari risanzwe riba mu gihe cy’umwe gusa.

Producer Papii J ari mu bakomeye muri Nigeria, kuko yakoze ku ndirimbo z’abarimo itsinda rya Papyge. Bukuru ati “Naravuze nti nkeneye uyu muntu mu rugendo rwanjye rw’umuziki.”

Idaac Mugisha uhagarariye Metro Africa, Label ifite mu biganza Bukuru, yavuze ko bamuhisemo bashingiye ku kuba ari umuhanzi w’umuhanga kandi w’umukozi. Ati “Ni umuhanzi ukora umuziki kandi agakora n’akazi gasanzwe, aho rero uhita ubona ko ari umukozi. Bukuru afite ijwi ryihariye, uramutse wumvise Album ye ‘Gikundiro’ wumva ko ifite umwihariko.”

Yavuze ko kugira ngo bagirane amasezerano na Bukuru byafashe igihe kinini, kuko bashakaga y’uko ibintu byose babyumva kimwe.

Mugisha yavuze ko baba bashaka gufasha umuhanzi gukora Album, kandi bakamufasha kwisanga mu itangazamakuru n’ahandi mu rwego rwo kumenyekanisha ibihangano bye.

Boukuru yasoje atumira abakunzi b’Umuziki  nyarwanda  mu gitaramo cyo kumurika iyo Alubumuye ya  mbere kizaba tariki ya  06 Nzeri 2024  muri Norrsken aho azafatanya  n’abahanzi nka Peace  Jolis  na Impakanizi .

Boukuru ari kumwe na Idaac Mugisha uhagarariye Metro Africa, Label imufite mu biganza
Boukuru umwe  mu bahanzi beza bari gutanga icyizere mu munsi iri imbere mu muziki  nyarwanda

Abanyamakuru bazwi mu myidagaduro bari bitabiriye igikorwa cyo kumukirwa Alubumu Igikundiro ya Boukuru

Bukuru Igitaramo cye yakise Black Guitarist Concert azafatanya na Peace Jolis na Impakanizie kizaba tariki ya 06 Nzeri 2024 muri Norrsken mu mujyi
Kenny sol na Dj Brianne bakiranywe ubwuze i Burundi(Amafoto)
Senderi,Kenny Sol, Bwiza,Danny Vumbi na Bushali basusurukije abanyakigali mu gitaramo gisoza Tour Rwanda Festival
Mulix yifashishije General Benda na Shakira Kay mu ndirimbo ye Zimbela (Video)
Element na Kevin Kade bamaze kugera muri Amerika aho  bitabiriye  Rwanda Convention 2025
Bwiza yageneye Album ye ya mbere nk’Impano Madamu Jeannette Kagame
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Live Online Blackjack

February 25, 2025

Ie Casino Reviews

May 20, 2018

Instant Payid Pokies

May 28, 2024

The Best Online Casino Australia

May 28, 2024

Lady Aida Casino No Deposit Bonus Codes For Free Spins 2025

February 25, 2025

Winning At Casino Gambling In Ireland

October 10, 2017

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?