SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Gen Mubarakh Muganga na Maj Gen Nyakarundi basuye abakinnyi ba APR bitegura Azam Fc
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Gen Mubarakh Muganga na Maj Gen Nyakarundi basuye abakinnyi ba APR bitegura Azam Fc
Imikino

Gen Mubarakh Muganga na Maj Gen Nyakarundi basuye abakinnyi ba APR bitegura Azam Fc

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: August 21, 2024
Share
SHARE

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga, ari kumwe n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Major Gen. Vincent Nyakarundi, basuye ikipe ya APR FC i Shyorongi kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kanama.

Gen. Mubarakh Muganga usanzwe ari n’Umuyobozi w’icyubahiro w’iyi kipe, akaba yabwiye abakinnyi ko ubuyobozi bubari inyuma kandi ko bagomba gukoresha imbaraga zabo zose bagasezerera ikipe ya AZAM mu mukino wo kwishyura wa CAF Champions League bafitanye na yo kuri uyu wa Gatandatu.
Nyuma yo gusurwa n’aba Bayobozi Bakuru, iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ibicishije ku mbuga nkoranyambaga yashimiye byimazeyo abayobozi bayisuye, itangaza ko ari izindi mbaraga bungutse ndetse bigiye gutuma bakora birushijeho.

Ubutumwa bwagiraga buti “Kudushyigikira Kwanyu, Bisobanuye byinshi Kuri twe. Bidutera ishema, ishyaka, umuhate n’umurava umunsi ku munsi bigatuma dukora cyane tta kujenjeka. Turabibashimiye Cyane.”

APR FC yatsinzwe na AZAM FC igitego 1-0 mu mukino ubanza wa CAF Champions League wabereye muri Tanzania, aho igitego rukumbi cyatandukanyije amakipe cyabonetse kuri penaliti itaravuzweho rumwe yinjijwe na rutahizamu Blanco ukomoka muri Colombia.

Nyuma y’uyu mukino, Gen Mubarakh Muganga akaba yarasabye abakunzi ba APR FC kwihanganira uwo musaruro gusa abizeza ko umukino wo kwishyura bazegukana intsinzi ku kigero cya 110%.

APR FC na AZAM zikaba zizongera guhura kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Kanama 2024 mu mukino mpuzamahanga wa mbere uzaba ukiniwe muri Stade Amahoro nyuma yo kuvugururwa ikagirwa mpuzamahanga.

 

Ibiciro byo kwinjira mu mukino usahuza Rayon Sports izasakiranamo Musanze FC byashyizwe hanze
Tumenye umukino wa Fencing ukinwa hifashishijwe inkota!
Euro 2024: N’Golo Kanté yongeye guhamagarwa mu ikipe y’igihugu
Namungo FC yasinyishije Kagere Meddie.
Issa Hayatou yitabye Imana ku myaka 78
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

What Are The Available Casino Games To Download In Cork Ireland

May 28, 2024

Australian Online Pokies Fast Payouts

May 28, 2024

Online Casino That Pays Through Paypal

February 25, 2025

New Ie Casino $100 No Deposit Promo 2023

May 28, 2024

Casinos With Slot Machines In Dublin Ie

May 28, 2024

Cassinopix Casino No Deposit Bonus Codes For Free Spins 2024

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?