Umuramyi Dufashwanayo Jeanne uri mubari kuzamuka neza mu bahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza muri iyi minsi arishimira kuba yizihije isabukuru y’amavuko ari gukora umurimo wo kuramya no guhimbaza nkuko yakuze abifite mu Nzozi ze .
Uyu muramyi uvuka mu muryango w’abana batandatu mu karere ka Nyamasheke ku tariki nkiyi mu mwaka yirize kudutangariza yavuze ko byari ibyishimo mu muryango ubwo yari ageze kw’isi .
Dufashwanayo Jeanne Wamenyekanye mu ndirimbo nka Urashoboye yatangarije AHUPA RADIO ko uyu munsi ari umunsi w’amashimwe menshi kuri we , kuko yabashije kunyura mu bintu byinshi bikomeye cyane mu buzima ariko Uwiteka akaba yarabashije kubimutambutsamo ikindi n’uko yamhaye impano yo gukomeza kumukorera aririmba indirimbo zimuhimbaza .
Jeanne yakomeje avuga ko ashimira cyane umuryango we ndetse n abantu b’ingenzi Imana yazanye mu buzima bwe bakomeje kumuba hafi kugeza ubwo kugeza ubu aho nawe yavuze ko agomba gukora kazi asanzwe akora ko gufasha abanda bantu bafite ibibazo bitandukanye by’Uburwayi
Mu bindi yadutangarije ni uko mu nzozi akiri muto yamaze igihe kinini yifuza kuzakora indirimbo ariko akajya agenda ahura n’imbogamizi nyinshi cyane ariko Imana yamusubirije igihe ubu ni umuramyi uri mu bakunzwe cyane .
Mu gusoza uyu muramyi mu gusoza yasabye abakunzi be ko bakomeza kmuba hafi muri uyu murimo akora wo kuramya no guhimbaza bamugira inama ndetse banamukosora aho babona ibintu bitagenda neza barushaho kumusengera cyane .
Dufashwanayo yijeje abakunzi be kandi ko nyuma yo gushyira hanze indirimbo Urashoboye ko ubu ari muri studio aho ateganya gushyira hanze indi ndirimbo nshya mu minsi ya vuba .