Umuhanzi ukomoka muri Afurika y’Epfo Chley wamenyekanye mu ndirimbo Komasava yakoranye na Diamond Platnumz, Jason Derulo na Khalil Harisson, yageze i Kigali mu ijoro ryakeye.
Chley yageze mu Rwanda ari kumwe na Sthibo usanzwe ari producer akaba n’umuhanzi, aho baje mu gitaramo cyizaba ku wa 10 Kanama 2024 muri Kigali Universe, aho ari kimwe mu bitaramo bizenguruka Isi bise International Tour.
Siphesihle Nkosi uzwi nka Chley, yatangaje ko ari ubwa mbere ageze i Kigali, gusa ko yiteguye gusabana n’abafana be ndetse n’abakunzi b’umuziki.
Agaruka ku ndirimbo Komasava, yavuze ko bose batunguwe no kubona yarageze ku rwego yagezeho, kandi ngo yakunze uburyo abahanzi bakomeye nka Chris Brown bayibyinnye.
Yavuze ko gukorana na Diamond bitagoranye kuko basanzwe ari inshuti cyane, ndetse ko amufata nk’umuvandimwe we bityo ko byari ibintu byoroshye gukorana.
Chley na sthibo bageze mu Rwanda bakubutse i Kampla muri Uganda, aho bazakomereza muri Benin ndetse byitezwe ko bazakomeza bajya gutaramira muri Congo-Kinshasa.