Tariki ya 03 Kanama 2024 ni imwe mu matariki yari ategerejwe na benshi nyuma yaho abategura ibirori bya Kigali Auto Show bimurikirwamo Imodoka na Moto bidasanzwe batangarije ko bigiye ko ngera kuba ku nshuro yayo ya 2.
Ibi birori byitabiriwe n’abanyamugi benshi ndetse n’abanyamahanga aho bari bazindukiye mu ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Bugezera ahazwi nka Tuza Inn Hotel maze bakirebera imyiyereko inyuranye y’abatunze zimwe mu modoka zihariye harimo izigezweho n’izo mu myaka yashize .
Ibi birori byatangiriye mu mujyi wa Kigali aho imodoka zirenga 100 zari zandikishijwe zatangiranye imyiyereko mu mihanda ya Kicukiro gukomeza Gahanga kugeza ugeze mu karere ka Bugesera aho hakurikiyeho ibirori bibereye ijisho aho buri wese wari ufite ikinyabiziga yarushanyijwe ashaka kwerekana ubuhanga ndetse n’ubukaka mu gukaranga imodoka mu kibuga kinini cyari cyateganyijwe aho abagize Itsinda rya Subaru team ryaturutse mu gihugu cya Uganda ryeretse abanyarwanda bari bahanganye ko bakwiye gusubira kwongera kwihugura mu gutwara Imodoka maze bakegukana umwanya wa mbere .
Nyuma yo guhemba abitwaye neza mu kurushanwa gutwara Imodoko Muyango Claudine wari umushyushyarugamba yatumiwe abari bitabiriye ibyo birori ku rubyiniro kugira ngo bishimane n’Itsinda rya Tag Team ndetse na Dj Marnaud bari biteguye kubasusurutsa kabone ko n’amasaha yari akomeje kugenda akura ari nako abantu baryoherwa n’icyo kunywa no kurya cyari gihari ku bwinshi.
Nkuko byari biteganyijwe kuri Gahunda Dj Marnaud mu minota mike yamaze ku rubyiniro yasusurukije abaraho bose barishima bigera naho batangira kwitegura Tag Team yari itegerejwe na benshi nkuko byagaragara ariko siko byaje kugenda kuko abo basore byarangiye badataramiye aho ngaho .
Tag Team bari bahageze kare bamaze no gusuzuma ibyuma byabo, abantu batangiye kwegerana ngo bacinye akadiho, hahise haduka amakuru y‘uko inzego z’Ubuyobozi zitegetse ko umuziki uzima.
Ahagana Saa Tatu n’igice z’ijoro, abateguye ibirori basabwe kwimura urubyiniro bakarujyana hafi n’amacumbi abari bafashe ibyumba bagombaga kuraramo, ndetse ninako babigerageje gusa benshi mu bari bitabiriye ibi birori bahise bitahira cyane ko bwari bwamaze no kwira.
Tag Team na DJ Marnaud byarangiye badasusurukije abakunzi b’umuziki nubwo baje kujyanwa mu kabyiniro kitwa Inferno lounge ku kacyiru gasanzwe ari akabari kabateguye iki gitaramo baba ariho basusurukiriza abakunzi babo.
Ibirori bya Kigali Auto show bisanzwe bitegurwa na Kompanyi ya M&K byaherukaga kuba ku nshuro ya mbere tariki 12 Kanama 2023 bibera ku kibuga cya Cricket i Gahanga biyoborwa na Sheilah Gashumba afatanyije na Miss Nishimwe Naomie bafatanyije naba Dj nka DJ Karim, DJ Pyfo,DJ Tyga na DJ Illest.