SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Kagame yakiriwe na Infantino ku cyicaro cya FIFA i Paris
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Perezida Kagame yakiriwe na Infantino ku cyicaro cya FIFA i Paris
Imikino

Perezida Kagame yakiriwe na Infantino ku cyicaro cya FIFA i Paris

Muhire Jimmy
Muhire Jimmy
Published: July 26, 2024
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame na Gianni Infantino uyobora FIFA, bahuriye mu Bufaransa ahari kubera imikino Olempike, bagirana ibiganiro byibanze ku iterambere rya Ruhago mu Rwanda.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 26 Nyakanga 2024, ubwo aba bombi bari hafi kwitabira ibirori byo gufungura irushanwa rya Olempike rigiye guhuriza hamwe abakinnyi barenga ibihumbi 10 mu marushanwa atandukanye.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu by’intangarugero muri siporo cyane ko ibikorwa by’indashyikirwa rwakoze mu myaka yashize ari intambwe igaragarira buri wese ufite aho ahuriye na siporo.

Mu butumwa bwatanzwe na Perezidansi y’u Rwanda bugaragaza ko Perezida Gianni Infantino yahuriye na Perezida Kagame ku biro bishya bya FIFA byubatswe i Paris “baganira ku mubano mwiza ukomeje ndetse n’amahirwe mashya ahari yo gukomeza guteza imbere Ruhago mu Rwanda.”

Perezida Infantino yashimye uruhare rwa Perezida Kagame mu kwereka amahanga akamaro ka Ruhago.

Ati “Perezida Kagame, Leta ayoboye ndetse n’Ishyirahamwe rya Ruhago ni abafatanyabikorwa bakomeye ba FIFA ku ntego yihaye zo guteza imbere Ruhago kandi dutewe ishema no gukorana.”

“Nabonye akazi kakozwe mu gihe nasuraga iki “Gihugu cy’Imisozi Igihumbi”, mu gihe cy’Inteko Rusange ya FIFA yabereye i Kigali, aho Isi yasanze gihamya ya Ruhago binyuze muri iki Gihugu cyiza cyo muri Afurika. Perezida Kagame yumva neza akamaro ka Ruhago mu baturage, mu burezi ndetse n’andi mahirwe ishobora kurema.”

Umubano w’impande zombi si uw’ubu kuko mu mwaka ushize Perezida Infantino yatorewe kuyobora FIFA muri manda ya kabiri, 2023-2027, ndetse na Perezida Kagame akaba yaramushimiye ku ruhare yagize mu gitekerezo cyo kuvugurura Amahoro Stadium iri mu za mbere ku Isi.

PSG yegukanye igikombe cya champions League itsinze Inter Milan 5-0(Amafoto)
Mussa Esenu ashobora kongererwa amasezerano muri Rayon Sports!
Amakipe ya Polisi y’u Rwanda yihariye imidari mu mikino ya EAPCCO
Mashami Vincent yahagaritswe na Police Fc abura amezi 6
Umunyamabanga wa APR FC yasezerewe!
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Winbig21 Mobile Casino Login

February 25, 2025

Mr Bet Australia

February 25, 2025

Online Casino Games Real Money No Deposit Ie

May 28, 2024

Golden Century Slots

May 28, 2024

What Are The Best Tax-Free Pokies Deposit Casinos For Real Money In Australia

September 5, 2023

Best Australian Online Casino Real Money

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?