Ku wa gatanu, tariki ya 7 Kamena, Abayobozi ba Lagos, batangaje ko bataye muri yombi abantu babiri bagize uruhare mu gukora ibinyobwa bisindisha kandi biheze cyane bakoraga bitemwe bitemewe ku isoko rya Oko-Arin ku kirwa cya Lagos.
Nkuko bikomeza bivugwa n’abo bayobozi Umuyobozi w’itsinda rishinzwe kurwanya ibyaha mu gacke ka Eko nyuma yo kumenya amakuru y’uko hari abao bagabo bakora inzoga mu buryo butemewe bahise bata muri yombi abakekwa aribo Ogujiofor Emeka w’imyaka 41 na Desmond Chima w’imyaka 31.
Nubwo abo babiri batawe muri Yombi andi makuru avuga ko abanda bakekwa batorotse ndetse hagafatwa Umubare munini w’inzoga zisindisha cyane na bimwe mu bikoresho bifashishaga bakora izo nzoga
Mu byafashwe harimo amakarito atanu ya Jack Daniels, amakarito abiri ya Black Barrel, hamwe n’ikarito imwe buri kimwe cya William Lawson, Jameson, Black Label, n’ibinyobwa bya Remy Martin.
Mu bindi byafashwe ni amakarito atandatu y’amacupa ya Glenfiddic arimo ubusa , ikarito imwe y’amacupa ya Divin Bardar , hamwe n’ikarito imwe y’amacupa ya vodka irimo ubusa, hamwe n’ibirango bitandukanye hamwe na corks zikoreshwa mu gihe cyo gukora izo nzoga .
Iperereza ry’ibanze ryerekana ko abakekwaho bagurisha izo nzoga zisindisha I Cotonou Muri Benin.Ariko abayobozi bakaba bavuze ko iperereza rikomeza aho bagiye gushakisha abanda bantu bose bakekeaho ibyo byaha bagatabwa muri yombi