Rwiyemezamirimo Zigirinshuti Jean uzwi nka Nshuti w’inkoko ku rubuga rwa X (Twitter) ufite umushinga w’ubworozi bw’ inkoko zitanga inyama ukorera mu murenge wa Nduba mu kagali ka Gasanze yashimiwe kuba yarabaye indashyikirwa nka rwiyemezamiro ukiri muto mu murenge wa Nduba mu marushanwa ya Youth Connekt Awards 2023/
Uyu Rwiyemezamirimo Zingirinshuti yaherewe iryo shimwe mu gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Gicurasi 2024 kibera ku biro by’umurenge wa Nduba ahari hateraniye Inteko rusange y’Inama y’urubyiruko mu murenge wa Nduba ho mu karere ka Gasabo.
Mu ijambo rye Zigirinshuti yabanje gushimira ubuyobozi bw’Umurenge wa Nduba kuba ruba hafi y’urubyiruko aho burushishikariza guhaguruka rugakura amaboko mu mifuka rukihangira imirimo rwindira kujya mu biyobwabwenge n’ubusambayi ni bindi bintu byakwangiza ejo habo heza kandi Leta y’U Rwanda yarabahaye amahirwe yo kumenya uko babyaza umusaruro ubumeyi bwabo .
Mu bindi yabasangije ku rugendo rwe rwo kuba rwiyemezamirimo mu mushinga wo korora inkoko yababwiye ko nubwo bitari byoroshye yakoresheje ingufu nyinshi kugira ngo agere aho ageze ubu, gusa nubwo byari bigoranye yarabikundaga cyanebikaba biri mu byatumye adacika intege.Nubwo kworora inkoko ari umushinga mwiza bisaba kwihangana kuko inkoko n’itungo risaba kuryitaho neza kuko aribwo zitanga umusaruro mwiza cyane .