SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Tanasha Donna ategerejwe I Kigali
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Tanasha Donna ategerejwe I Kigali
Imyidagaduro

Tanasha Donna ategerejwe I Kigali

Gossip Kigali
Last updated: 2024/05/30 at 10:59 AM
Gossip Kigali
Share
2 Min Read
SHARE

Tanasha Donna uri mu bagore bagezweho mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, yatumiwe mu bitaramo bibiri agiye gukorera mu Mujyi wa Kigali biteganyijwe ku wa 21 na 22 Kamena 2024.

Amakuru  yizewe ni uko uyu mugore azaba ataramira muri The B Lounge i Nyamirambo ku wa 21 Kamena 2024 mu gihe ku wa 22 Kamena 2024 azaba ayobora ibirori bizabera kuri ‘Piscine’ ya The B Hotel i Nyarutarama.

Uwaduhaye amakuru yagize ati “Mu ijoro ryo ku wa 21 Kamena 2024 Tanasha azataramira muri The B Lounge i Nyamirambo aho byitezwe ko azanaririmbira abakunzi be, hanyuma bukeye bwaho ayobore (Hosting) ibirori bizabera kuri piscine ya The B Hotel i Nyarutarama.”

Kugeza ubu nta makuru menshi ku biciro byo kwinjira muri ibi bitaramo birashyirwa hanze.

Tanasha Donna w’imyaka 28 y’amavuko, yavukiye muri Kenya ku mubyeyi w’Umunya-Kenya mu gihe se umubyara ari Umutaliyani.

Ubwo yari afite imyaka 11 y’amavuko, Tanasha Donna n’umubyeyi we bimukiye mu Bubiligi kuko nyina ari ho yari yashatse undi mugabo.

Uyu mugore yaje gusubira muri Kenya agiye kwitabira irushanwa rya Miss World Kenya, nyuma aza kuba umunyamakuru wa NRG Radio mbere y’uko abivamo ngo ashyire imbaraga mu muziki we.

Uretse umuziki, uyu mugore yanakinnye filime aho iya mbere yagaragayemo ari iyitwa ‘Symphony’ yasohotse mu 2022.

Tanasha yatangiye kuvugwa mu nkuru z’urukundo mu 2017 ubwo yari amaze gutandukana n’umukinnyi wa filime Nick Mutuma, mbere y’uko mu 2018 atangira gucudika na Diamond babyaranye umwana w’umuhungu mu 2019.

Uretse kubyarana aba banakoranye indirimbo bise ‘Gere’ icyakora iby’urukundo rwabo bizamo ibibazo ndetse batandukana mu 2020.

You Might Also Like

The Ben yaciye amarenga yo gukora igitaramo cya Kabiri cya New Year Groove

Bwiza yashyize hanze amashusho y’indirimbo Nasara ashimira Producer Loader wamubaye hafi mu rugendo rwe

Umunyarwenya Dr Kingsley wigaruriye imitima y’abanyarwanda agiye gukorera igitaramo I Kigali

Kera kabaye Kenny Sol yasohotse muri 1:55 AM

Asinah Erra yagejeje ikirego cy’umunya-eritrea uherutse kumukubita urushyi muri RIB

Gossip Kigali May 30, 2024 May 30, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Perezida wa Pologne Andrzej Sebastian Duda agiye gusura ubutaka butagatifu bwa Kibeho

February 5, 2024
Andi makuru

Ku nshuro ya 2 hagiye gutangwa ibihembo bya Video Vixen Awards 2025

February 24, 2025
Andi makuru

Amayobera ku mishyikirano ya M23 na RDC i Kampala itavugwaho rumwe

July 23, 2024
Iyobokamana

Israel Mbonyi yongeye gukorera igitaramo cy’amateka mu gihugu cya Uganda

August 26, 2024
Andi makuru

Namenye Patrick wari Umunyamabanga Mukuru w’ikipe ya Rayon Sports yeguye ku mirimo ye

September 3, 2024

Papa Francis yahamije ko abantu bose ari abanyabyaha

January 29, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?