U Bushinwa bwari busanzwe bufatwa nk’Igihugu cy’inshuti y’u Burusiya buri mu bihugu byifashe ubwo hatorwaga umwanzuro ugamije gushyigikira cyangwa kwitandukanya n’iki gihugu ku kwiyomekaho uduce twa Luhansk, Donetsk, Kherson na Zaporizhzhia twari dusanzwe ari utwa Ukraine.
Ku wa Gatanu tariki 29 Nzeri 2022 nibwo Perezida Putin yashyize umukono ku masezerano yo komeka ku Burusiya uduce twa Luhansk, Donetsk, Kherson na Zaporizhzhia, ndetse atangaza ko abari badutuye bahindutse abaturage b’u Burusiya.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’iminsi mike muri utu duce hateguwe amatora ya kamarampaka, ndetse biza gutangazwa ko abaturage barenga 99% batoye bagaragaza ko bashaka kujya ku ruhande rw’u Burusiya.
Nyuma y’amasaha make Perezida Putin atangaje ibi, i New York ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye hahise habera igikorwa cyo gutora hagamijwe kwitandukanya n’iki gikorwa cy’u Burusiya.
Iki gikorwa cyagizwemo uruhare na Albania, Brésil Gabon, Ghana, u Buhinde, Ireland, Kenya, Mexique, Norvège, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, u Bushinwa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa n’u Bwongereza nk’ibihugu bigize Akanama ka Loni gashinzwe umutekano n’amahoro ku Isi.
U Burusiya nabwo bushingiye ku burenganzira buhabwa no kuba ari umunyamuryango uhoraho w’aka kanama bwahise busaba ko hatorwa n’umwanzuro ugamije kureba abatemeranywa n’igikorwa cyo kwiyomekaho uduce twa Ukraine.
Ibihugu 10 muri ibi byatoye bigaragaza ko bidashyigikiye iki gikorwa cy’u Burusiya cyo kwiyomekaho utu duce tune twa Ukraine, mu gihe u Bushinwa, Gabon, u Buhinde na Brésil byifashe.
Uyu mwanzuro watowe ku bwiganze wamagana ibyakozwe n’u Burusiya ndetse ugasaba amahanga kudaha agaciro imipaka mishya yashyizweho n’iki gihugu.
Usaba u Burusiya kandi guhita bukura abasirikare babwo muri Ukraine.
Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Muryango w’Abibumbye, Thomas-Greenfield yavuze ko “kuba nta gihugu na kimwe cyashyigikiye u Burusiya bigaragaza ko ibyo bwakoze bihabanye n’amategeko mpuzamahanga.”
Iki gikorwa cy’u Burusiya cyo kwiyomekaho utu duce turimo Donetsk gikomeje kwamaganirwa kure n’ibihugu birimo u Bufaransa, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi.
Uruhande rwa Ukraine rwo ruvuga ko ruzakomeza kurwana kugeza rwongeye kwisubiza utu duce.