SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Roland-Garros: Rafael Nadal yasezerewe mu majonjora
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Roland-Garros: Rafael Nadal yasezerewe mu majonjora
Imikino

Roland-Garros: Rafael Nadal yasezerewe mu majonjora

Ahupa Radio
Ahupa Radio
Published: May 28, 2024
Share
SHARE

Bwa mbere mu mateka ye mu Irushanwa rya French Open ryamamaye nka Roland-Garros, Rafael Nadal yasezerewe mu ijonjora rya mbere nyuma yo gutsindwa na Alexander Zverev 6-3 7-6(5) 6-3 ku wa Mbere.

Kuri ubu, abafana b’i Paris basigaye bibaza niba Nadal wegukanye Roland-Garros inshuro 14 ashobora kuzongera kugaruka muri iri rushanwa yayoboye mu myaka 20 ishize.

Nadal umaze gutwara amarushanwa 22 akomeye ku Isi ndetse akaba yaratwaye Roland-Garros ya mbere mu 2005 n’iya nyuma mu 2022 mbere yo kuvunika mu kibero, aheruka kuvuga ko uyu mwaka ushobora kuba uwe wa nyuma akina nk’umunyamwuga.

Nyuma yo gusubira muri iri rushanwa atakinnye mu 2023, ndetse ntiyemeze niba ari ryo rya nyuma akinnye mbere yo guhura na Zverev, Nadal yerekanye urwego ruri hejuru ku kibuga cya Philippe Chatrier ariko ku myaka ye 37 arananirwa.

Nyuma yo gusezererwa, yagize ati “Ntabwo nzi neza 100% niba ari inshuro ya nyuma ariko nishimiye abafana hano mu cyumweru cy’imyiteguro n’uyu munsi. Ibyiyumviro byanjye uyu munsi biragoye kubisobanura n’amagambo, ariko ntibisanzwe kumva urukundo rwo mu gace nkunda kurusha utundi.”

Yakomeje agira ati “Nishimira gukina cyane no gukora ingendo hamwe n’umuryango. Umubiri umeze neza ugereranyije no mu mezi abiri ashize.”

Gutsinda uyu mukino byatumye Zverev aba umukinnyi wa gatatu utsinze Nadal muri Roland Garros nyuma ya Novak Djokovic na Robin Soderling.

Ni umukino wa kane Rafael Nadal yatsinzwe mu mikino 116 amaze gukina muri iri rushanwa ribera mu Bufaransa.

Nadal yabaye irindi zina rikomeye ryasezerewe hakiri kare nyuma y’Umwongereza Andy Murray watsinzwe na Stan Wawrinka 6-4, 6-4, 6-2 ku Cyumweru.

Nimero ya mbere ku Isi muri Tennis, Novak Djokovic, aratangira guhagarara kuri iri rushanwa aheruka kwegukana ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri aho yisobanura n’Umufaransa Pierre-Hugues Herbert.

 

CECAFA U18: Amavubi yatsinzwe na Kenya
Peace Cup: Gasogi United isezereye APR FC
Amavubi yatsindiye Bénin 2-1 imbere y’Abanyarwanda bayagarurira icyizere (Amafoto)
Uruganda rwa Ingufu Gin rukomeje kwishimirwa na benshi mu bitabiriye Tour Du Rwanda (Amafoto)
Sadate Munyakazi yemereye Abakinnyi ba Rayon Sport Miliyoni nibatsinda mukeba APR Fc
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Humble Jizzo na Murumuna we Famous Sogokuru bashyize hanze indirimbo ivuga Ubutwari bwa Papa wabo witabye Imana

July 6, 2023

Ireland Slots No Deposit List

January 10, 2020

Cleopatra Casino 2

May 28, 2024
Andi makuru

Perezida Paul Kagame yifurije abayisilamu bo mu Rwanda umunsi mwiza wa Eid AL Adha

June 6, 2025

Estoril Casino 100 Free Spins Bonus 2024

May 28, 2024

Joker Poker Nsw

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?