Kivumbi King nyuma yo gushyira hanze album ye nshya yise ‘Ganza’ yamurikiye abakunzi be ku wa 24 Gicurasi 2024, yateguje igitaramo cyo kuyimurika.
‘Ganza’ ni album igizwe n’indirimbo 12 zirimo enye zari zarasohotse mbere, nka Captain yakoranye na APass, Wine, Wait yakoranye na Axon ndetse na Keza.
Ku rundi ruhande, Kivumbi ahamya ko yishimiye bikomeye uko abakunzi be bari kumva album ye. Ati “Sindi kubyiyumvisha njye ubwanjye ukuntu abantu bari kuyumva, murakoze cyane.”
Uyu muraperi yavuze ko yatangiye imyiteguro y’igitaramo cyo kumurika iyi album ye nshya ‘Ganza’, icyakora yirinda kugaruka ku itariki ateganya ko cyazabera.
Ati “Ndi kubitegura, ariko ntabwo nahita mvuga amatariki ni aya, nzagaruka muri iki kiganiro mbabwira ko amakuru menshi kuri iki gitaramo.”
Ni igitaramo uyu muhanzi ahamya ko azakomeza imyiteguro yacyo akubutse i Burayi aho afite ibitaramo bitatu.
Ni ibitaramo Kivumbi azatangirira mu Bufaransa mu Mujyi wa Lyon ku wa 1 Kamena 2024, abikomereze mu Budage mu Mujyi wa Hannover ku wa 15 Kamena 2024, mu gihe icya gatatu azagikorera mu Mujyi wa Warsaw muri Pologne ku wa 29 Kamena 2024.
Avuga ku mahitamo yo gukorana n’itsinda ry’abanya-Nigeria ‘Deealoh Entertainment’ bari kumufasha mu muziki, Kivumbi yahishuye ko bari bamaze imyaka ibiri mu biganiro birangira bafashe icyemezo cy’imikoranire.
Ati “Nabahisemo kuko numvaga duhuje intego z’aho dushaka kugera. Muri Afurika y’Iburasirazuba umuntu yagerageza akaba yanamenyekana ariko kugira ngo ufate neza muri Afurika yose birasaba ko twagura umuziki tukajya no muri Afurika y’Iburengerazuba.”
Kimwe mu byo yemeranyije na sosiyete ‘Deealoh Entertainment’ yo muri Nigeria bari gukorana, ni amahirwe yo kuba yakorana indirimbo na bamwe mu bahanzi bakomeye bo muri iki gihugu.
Ku rundi ruhande, Kivumbi yavuze ko hari bamwe mu bahanzi bakomeye bo muri Nigeria batangiye kuganira uburyo bakorana indirimbo nubwo yirinze kugaruka ku mazina yabo gusa ahamya ko mu gihe kidatinze abakunzi be bazazibona.