SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: RDF igiye gushinga Kaminuza ya Gisirikare (National Defense University)
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > RDF igiye gushinga Kaminuza ya Gisirikare (National Defense University)
Andi makuru

RDF igiye gushinga Kaminuza ya Gisirikare (National Defense University)

Ahupa Radio
Ahupa Radio
Published: May 14, 2024
Share
SHARE

Minisiteri y’Ingabo yatangaje ko hari umushinga wo kubaka mu gihugu Kaminuza ya gisirikare izaba irimo n’ishuri rya gisirikare, rizaba rifite umwihariko wo kwakira no kwigisha abofisiye bakuru (kuva ku ipeti rya Colonel kugera kuri Général).

Umushinga wo kubaka iri shuri wagarutsweho na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Gicurasi ubwo yari ari imbere y’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena.

Yari mu gikorwa cyo kwemeza ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigenga ingabo z’u Rwanda, hagamijwe gushyiraho ibirimo icyiciro cy’Ingabo zishinzwe Ubuzima, Umugaba Mukuru Wungirije, Ishami rishinzwe Ububanyi n’ubufatanye mpuzamahanga mu bya gisirikare.

Nyuma yo kwemerezwa ishingiro n’Inteko Rusange ya Sena, Abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano batangiye gusuzuma umushinga w’itegeko rigenga ingabo z’u Rwanda.

Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, yagaragaje ko hari imishinga itandukanye ireba Ingabo z’u Rwanda irimo no kubaka ishuri rikuru rizajya ryigisha n’abasirikare bakuru.

Ati “Ku bijyanye na kaminuza ubu amashuri ya gisirikare dufite ni menshi ariko ari ku rwego rwa kaminuza ni ririya shuri rya gisirikare ry’i Gako na ririya shuri riri i Nyakinama. I Gako batanga amahugurwa ku bashaka kuba ba ofisiye bato, hanyuma Nyakinama igatanga amahugurwa kuri ba Ofisiye bakuru ba Major, Lieutenant Colonel, na ba Colonel iyo bikabije.”

Yakomeje avuga ko “Tugiye kuzashyiraho n’ikindi cyiciro cy’ishuri ryitwa ‘National Defense College’ rifata guhera kuri Colonel kuzamuka na ba Général.”

Kugeza ubu aya mashuri ya gisirikare atanga amasomo ya kaminuza ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda, ibintu Minisitiri Marizamunda yavuze ko bizahinduka mu minsi iri imbere kuko yose azaba yibumbiye muri Kaminuza ya gisirikare (National Defense University).

Ati “Impamyabumenyi zitangwa ubu, zitangwa na Kaminuza y’u Rwanda kugeza uyu munsi, ikizahinduka ubu ni uko hazaba ‘National Defense University’ izahuza ayo mashuri yose uko azaba ari atatu n’ibindi bigo bizajyamo birimo igikora ubushakashatsi n’igitanga amasomo yo kubungabunga amahoro, byose bikazaba biri muri iyo kaminuza ya gisirikare.”

Yakomeje avuga ko iyi kaminuza izabanza kwemezwa n’inzego za leta bireba nk’uko bigenda ku zindi kaminuza zishaka gukorera mu gihugu.

Ati “Ni inzira turimo itazatinda. Nitumara gushyiraho iryo shuri ikizakurikiraho ni ibijyanye no gushaka ibyangombwa by’iyo kaminuza ya gisirikare, ku buryo noneho kaminuza zitazajya zitangwa na Kaminuza y’u Rwanda.”

Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gicurasi nibwo Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, yemeje itegeko rigenga Ingabo z’u Rwanda, rikubiyemo amavugurura mu miterere n’imiyoborere yazo.

Zimwe mu mpinduka zikubiye muri iryo tegeko harimo ko hazashyirwaho Abagaba Bungirije aho Umugaba Mukuru wa RDF azagira Umwungirije, Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka ndetse n’uw’Ishami rishinzwe Ubuzima na we agire Umwungirije.

Ni itegeko rikubiyemo ingingo 38 zishimangira impinduka zigaragara mu Ngabo z’u Rwanda.

Ubwo umushinga w’Itegeko wagezwaga ku Nteko Rusange y’Abadepite ku wa 14 Werurwe 2024, Minisitiri w’Ingabo, Juvénal Marizamunda, yavuze ko ayo mavugurura agamije kugira ngo hanozwe imiyoborere ya RDF kugira ngo izabashe gusohoza neza inshingano ifite yo kurinda umutekano.

Muri rusange, Ingabo z’u Rwanda zayoborwaga n’Umugaba Mukuru, izirwanira ku butaka zikagira Umugaba umwe, izirwanira mu kirere n’Inkeragutabara bikaba uko.

Minisitiri Marizamunda yasobanuriye abadepite ko impamvu zo kongera abayobozi b’Ingabo zishingiye ku nshingano zabaye nyinshi muri RDF bitewe n’ibikorwa bitandukanye Igisirikare cy’u Rwanda kirimo hirya no hino ku Isi, kandi ko amavugurura yakozwe bigendanye n’uko umutekano uhagaze ku Isi no mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

 

 

 

 

 

 

Colonel Kazarama yasubiye muri M23
Umuvugizi wa Rayon Sports yakomoje ku bukene bwugarije ikipe yabo
Abahamya ba Yehova kw’isi hose bazihiza umunsi w’urwibutso bafata nk’udasanzwe
Pastor Amani Stephan yahuje imbaraga na Incense of Praise na Alexis Nkomezi bakorana indirimbo bise” Yesu Ndaguhimbaza
Minisitiri  Dr Mark Cyubahiro Bagabe yahishuye ko ubutaka bwiswe sentimetero bwabaye inzira nyayo  yo kubohora igihugu
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

What Are The Online Casino Sites Offering Free Spins In Cork Ireland In 2023

May 8, 2020

How Many Pokies Machines Are Popular In Australia

September 5, 2023

Gambling Towns In Australia

September 5, 2023

Easiest Casino Games To Win

May 28, 2024

Tips For Online Casino Slots

February 25, 2025
Imikino

Amavubi yongeye gutsindwa umukino wayo wa kabiri na Algerie

June 10, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?