Perezida wa Repubulika ya Czech, Général Petr Pavel, aragirira uruzinduko mu Rwanda kuva kuri uyu wa 5 Mata 2024.
Radio Prague International yo muri Czech yasobanuye ko Perezida Pavel araba aje kwifatanya n’Abanyarwanda n’inshuti kwibuka ku nshuro ya 30 , Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibiro bya Perezida wa Czech byatangaje ko uyu Mukuru w’Igihugu agirana ikiganiro na Perezida Paul Kagame ndetse n’abo mu gihugu cyabo bakorera imirimo itandukanye mu Rwanda.
Kwibuka ku nshuro ya 30 bizatangira tariki ya 7 Mata 2024. Ni umuhango uzitabirwa n’Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga batandukanye barimo abayobozi cyangwa abahoze ari abayobozi mu bihugu n’imiryango itandukanye.
Mu bazitabira harimo Bill Clinton wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa uzaba uhagarariye Perezida Emmanuel Macron n’abandi banyacyubahiro.