Patrick Salvado na Dr Hillary Okello batumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy bageze i Kigali, basaba abakunzi babo kwitabira ari benshi kuko uzaba ari umunsi udasanzwe wo gutaramana nabo.
Akigera i Kigali, Dr Hillary Okello, umunyarwenya wubatse izina muri Uganda, yavuze ko yishimiye kongera gutumirwa muri Gen-Z, cyane ko ayiherukamo ikibarizwa mu rugando muri ArtRwanda-Ubuhanzi.
Ati “Njye nishimiye kuba ngiye gufatanya n’abakunzi ba Gen-Z kwizihiza imyaka ibiri bamaze, njye naherukaga ari ibitaramo bito bitarenza abantu ijana ariko uyu munsi ubona ko byakuze ni ikintu cyo kwishimira.”
Patrick Salvado watumiwe bwa mbere muri iki gitaramo, yavuze ko yakunze igitekerezo cy’abagitangije, bityo ko ari amahirwe kuri we gutumirwamo.
Ati “Iyo wumvise igitekerezo cya Gen-Z Comedy wumva ko ari igitekerezo cyiza, ni ubwa mbere ngiye kuhataramira kandi nizeye kuzashimisha abakunzi banjye. Iteka iyo ndi gutaramira mu Rwanda ni ibintu bishimisha.”
Uretse aba banyarwenya bageze i Kigali, iki gitaramo kizitabirwa n’abanyarwenya bafite amazina mu Rwanda nka Rusine, Nkusi Arthur, Killaman na Dogiteri Nsabii, Michael Sengazi n’abandi.
Kugeza ubu amatike y’iki gitaramo giteganyijwe ku wa 21 Werurwe 2024 mu ihema rini muri KCEV ahazwi nka Camp Kigali ari ku isoko, aho mu myanya isanzwe ari kugura 5000Frw, ibihumbi 10Frw muri VIP ndetse n’ibihumbi 20Frw muri VVIP.