SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Abanyeshuri bo muri Umbrella TVET School bunamiye abashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Abanyeshuri bo muri Umbrella TVET School bunamiye abashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Andi makuru

Abanyeshuri bo muri Umbrella TVET School bunamiye abashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: March 17, 2024
Share
SHARE

Abanyeshuri biga mu kigo cya Umbrella TVT School giherereye mu Karere ka Gatsibo basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi kugira ngo barusheho kumenya amateka yaranze, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kuri uyu wa gatanu tariki 15 Werurwe 2024, nibwo abo banyeshuri basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, bunamira inzirakarengane za Jenoside ziharuhukiye.

Basobanuriwe uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe n’ubutegetsi bwigishije ingengabitekerezo y’amacakubiri n’urwago kugeza habaye Jenoside yatwaye ubuzima bw’Abatutsi barenga miliyoni mu minsi ijana.

Benegusenga Chance wiga muri Umbrella TVT School yavuze ko kumenya amateka u Rwanda rwaciyemo ndetse n’aho rugeze ubu ari inyungu zikomeye, ashimangira ko nk’urubyiruko bakwiye gutahiriza umugozi umwe bagahashya abashaka kugoreka amateka.
Ati“Urumva twe tukiri bato twumva amateka impande n’impande ababyeyi bavuga urugendo baciyemo rukakaye ariko ntabwo twumva neza uburemere bwabyo ariko iyo tuje ahantu nk’aha tukabibona bidufasha kumenya ibyabaye n’uburemere bwabyo.”

Kwizera Fabien yavuze ko urubyiruko nk’imbaraga z’igihugu banyoterwa kumenya amateka yaranze u Rwanda batarinze kubisobanurirwa n’abanyuranya n’ukuri kw’ibyabaye, tukava muri bimwe bya munyangire.”
Yaboneyeho gushishikariza ibindi bigo by’amashuri na za Kaminuza n’urubyiruko kujya rusura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo barusheho kumenya amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside kugira ngo bahangane n’abashaka kuyipfobya.

Umuyobozi w’ikigo Umbrella TVT School, Nshimiyimana Theogene yatangarije AHUPA Radio  ko basuye uru Rwibutso ngo abanyeshuri n’abakora muri iki kigo barusheho kumenya amateka yaranze u Rwanda.
Yagize ati”Twungutse byinshi abanyeshuri bacu batari bazi, kwibuka n’ingenzi, mu kwibuka bidufasha kwitegura kujya mu buzima bushya, ubuzima buvuga ko ibyabaye aha bitazongera kubaho no kwerekana ko twe turi abavandimwe biyemeje kubana no kubaka u Rwanda rushya.”

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruruhukiyemo Abatutsi barenga ibihumbi 250 biciwe mu bice bitandukaye by’umujyi wa Kigali.

Abanyeshuri bagera kuri 28 biga imyuga igiye itandukanye n’abarezi babo bakomereje urugendoshuri mu mujyi wa Kigali, aho basuye amahoteli, amagaraje, ahatunganyiriza imyenda ndetse n’inzu zitunganya imisatsi mu rwego rwo kurushaho kuvoma ubumenyi mu bintu bitandukane.

Aba banyeshuri Bashimangira ko bungutse ubumenyi, buzabafasha mu masomo yabo ya buri munsi ndetse ko ubumenyingiro bahisemo ari umwuga wateza imbere uwukora atarinze gutega amaboko.

M23 ikomeje kotsa igitutu ingabo za FARDC mu bice bya Walikale
Perezida Kagame yashyize indabo ku rwibutso rwa Freedom Monument’ rw’abasirikare ba Latvia (Amafoto)
Israel yishe abayobozi bakuru mu ngabo za Iran
Papa Francis yicujije ku magambo yavuze ku bagabo baryamana bahuje ibitsina
#Kwibuka31: Intumwa yihariye ya Donald Trump yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

How To Win Money In Casino

May 28, 2024

Black Rhino Free Pokies

May 28, 2024

Blackjack For A Living

May 28, 2024
Andi makuru

Umuryango wa  Dr Edgar  Lungu watangaje ko azashyingurwa muri Afurika y’epfo

June 20, 2025

Gece Casino Login App Sign Up

February 25, 2025

Woo Casino Promo Codes 2023

February 25, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?