Ku Cyumweru tariki 18 Gashyantare 2024, Jimmy Carter wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yujuje umwaka ari mu kigo gishinzwe kumwitwaho mu gihe ategereje gusoza ubuzima bwe ku Isi.
Uyu mukambwe w’imyaka 99 yagiye kwitabwaho nyuma yo kuremba mu ntangiriro za 2023. Aho ari ni ahantu hashyirwa umuntu urwaye cyane batagamije ko akira kuko biba bitagishoboka, ahubwo bagamije kumutegura kugira ngo arangize ubuzima bwe ku Isi neza.
Umuryango wa Jimmy Carter washimye Imana ku bw’umwaka umubyeyi wabo amaze ategurwa, bashimira abakomeje kubereka ko bari kumwe.
Jason Carter, umwuzukuru wa Jimmy Carter yagize ati “Nyuma y’umwaka ari kwitabwaho, nta cyizere cy’uko umubiri we uzongera kuba usanzwe ariko turabizi ko umutima we ukomeye.”
Jimmy Carter ni we muntu wayoboye Amerika ukiriho ukuze kurusha abandi.
Ahantu Carter ari hazwi nka hospice, aho itsinda ry’inzobere ziba zimukurikiranira hafi zimurinda uburibwe n’ibindi byose bishobora gutuma apfa ababaye. Nta gihe runaka ubwo bufasha bumara kuko butangwa kugeza umuntu ashizemo umwuka.
Rosalynn Carter, umugore wa Jimmy Carter yapfuye mu Ugushyingo umwaka ushize afite imyaka 96.
Jimmy Carter yayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika guhera mu 1977 kugeza mu 1981.