SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida wa FIFA yashyize umucyo ku irondaruhu muri ruhago
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Perezida wa FIFA yashyize umucyo ku irondaruhu muri ruhago
Andi makuru

Perezida wa FIFA yashyize umucyo ku irondaruhu muri ruhago

Muhire Jimmy
Last updated: 2024/02/09 at 8:44 AM
Muhire Jimmy
Share
2 Min Read
SHARE

Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA), Gianni Infantino yavuze ko mu mezi atatu ibikorwa by’irondaruhu biri muri ruhago bigomba kuba byashyizweho akadomo, bitewe n’ibihano bikakaye biri gushyirwaho.

 

Ibi yabitangarije mu Nteko Rusange y’Impuzamashyirahamwe ya Ruhago i Burayi (UEFA) yateranye ku wa 8 Gashyantare 2024, i Paris mu Bufaransa.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi Nteko Rusange yabaga ku nshuro ya 48, yavuze ko mu nama ya FIFA izateranira mu Thailand muri Gicurasi uyu mwaka, igomba kugera hari imyanzuro yafatiwe ibi bikorwa bidakwiriye muri Ruhago.

Ati “Mu mezi make ashize twabonye ibimenyetso bigaragaza ko irondaruhu rikabije. Ntituzabyemera ukundi, tugomba kubihagarika kandi tugakora ibishoboka byose ngo tubigereho. Irondaruhu ni icyaha. Ni ibintu bibabaje cyane ku buryo tugomba kubihanagura.”

“Mu mezi atatu ari imbere tugomba kuba twashyize hamwe. Mbere y’inama ya FIFA izateranira i Bangkok tariki ya 17 Gicurasi, hari imbaraga tuzaba twashyizemo, twese hamwe tukarwanya ibikorwa by’irondaruhu.”

Infantino yongeyeho kandi ko ashyigikiye ko ahazajya hagaragara irondaruhu runaka, umusifuzi azajya ahita ahagarika umukino.

 

Nyuma y’ibyo hagomba kujyaho ibihano birimo gukurwaho amanota ku ikipe byagaragayeho, gucibwa amande ndetse no gufatira ibihano byihariye abafana bakoze ibyo bikorwa bigayitse harimo no kwirukanwa burundu ku bibuga.

Ibi abitangaje nyuma y’iminsi hari abakinnyi bakorewe irondaruhu ku buryo bukomeye barimo Kasey Palmer wa Sheffield Wednesday, Vinicius Jr wa Real Madrid, Mike Maignan wa AC Milan, Ivan Toney wa Brentford n’abandi mu bihe bitandukanye.

Mu mpera z’icyumweru gishize kandi umugabo umwe yafunzwe azira gukorera ibi bikorwa Juninho Bacuna wa Birmingham ku mukino iyi kipe yatsinzwemo na West Brom igitego 1-0.

 

Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yasabye ko mu mezi atatu irondaruhu rigomba kuba ryacitse muri ruhago burundu

You Might Also Like

Edgar Lungu wahoze ayobora Zambia yitabye imana ku myaka 68

AFC/M23 yahagamagaje intumwa zayo zari mu biganiro I Doha Muri Qatar

Perezida Trump yakuyeho visa ku bihugu 12 birimo ibibazo by’ umutekano muke

Polisi y’igihugu yataye muri yombi abakekwaho ubujura 21 mu majyepfo

Urukiko rwateye utwatsi ikirego Rusesabagina aregamo kompanyi ya Gainjet yamuzanye mu Rwanda

Muhire Jimmy February 9, 2024 February 9, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

Imodoka ya Lewis Hamlton yakoresheje muri 2013 yagurishijwe miliyari 18 z’amanyarwanda

November 21, 2023
Imyidagaduro

Amatariki y’ubukwe bw’umunyamakuru Cyiza Kelly na Audia Intore yashyizwe hanze

April 22, 2025
Imyidagaduro

Papa Sava yavuze imuzingo uko akazi ke kamurutira inkumi

July 19, 2024
Imyidagaduro

Imyaka 3 irashize Yvan Buravan yitabye Imana

April 28, 2025
Imyidagaduro

Massamba na Ruti Joel basusurukije abagande mu mbyino gakondo

May 20, 2024
Imyidagaduro

Taylor Swift yesheje agahigo ko kuba umuhanzikazi ukize kurusha abandi

October 8, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?