SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Menya byinshi kuri Stiff Person Syndrome indwara imereye nabi Celine Dion
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Menya byinshi kuri Stiff Person Syndrome indwara imereye nabi Celine Dion
Imyidagaduro

Menya byinshi kuri Stiff Person Syndrome indwara imereye nabi Celine Dion

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: January 31, 2024
Share
SHARE

Umuhanzikazi wamamaye ku isi Celine Dion , amaze igihe kitari gito arwaye indwara idafite umuti ndetse n’urukingo nk’uko byemejwe n’uwayikozeho ubushakashatsi.Nyuma yo gufatwa n’iyi ndwara Celine Dion yaharitse ibitaramo byose yari afite maze ajya kwitabwaho anisegura kubafana be.

 Ubusanzwe iyi ndwara arwaye ifata umuntu mu mitsi no mu bwonko igatangira kugaragara mu rutirigongo rw’uyirwaye.Iyi ndwara kandi yangiza imiterere y’umubiri y’uyirwaye , ikangiza umugongo inyuze mu rutirigongo, ndetse ikagera no mu bindi bice by’umubiri.N’ubwo ifata gutyo ariko ubusanzwe yitwa ngo ‘Stiff Person Syndrome’.Iyi niyo yatumye ahagarika ibitaramo bizenguruka Isi yari afite.

Mu mashusho yashyizwe hanze anyuze kuri konti ye ya Instagram, yagaragaje ko ari mu buribwe bwa ‘Spasms’ , byanatumye atakaza ubushobozi bwo kugenda no kuririmba.Muri aya amashusho uyu muhanzikazi yagize ati:” Nk’uko mubizi nta kintu na kimwe nigeze mbahisha , kuko nahoze mbabwira buri kimwe , gusa ntabwo mu minsi yashize nari niteguye  kugira ngo icyo mbabwira aruko ubu nditeguye.

 Mu by’ukuri, maze igihe mpanganye n’ibibazo by’ubuzima bwanjye kandi ni igihe kirekire, byarankomereye cyane guhangana kugira ngo nshobore guhangana nabyo byose ndetse ngo mbashe no kuvuga buri kimwe kitagenda mu buzima bwanjye.Rero ukuri ni uko mu minsi yashize bansanzemo indwara ifata mu mitsi cyane yitwa ‘Stiff Person Syndrome (SPS) , Ubwo twari tukiri kwiga kuriyo rero ni nabwo namenye ko ariyo yanteye uburibwe bwose mazemo igihe (Spasms) kandi bwafashe kuri buri gice cy’ubuzima bwanjye.Iyo ndimo kugenda ndababara , ntabwo mbasha kuririmba kubera ijwi “.

Ikigo cyitwa National Organization for Rare Disorders (NORD), cyagaragaje ko iyi ndwara Celine Dion rwaye (SPS), ifata umuntu umwe mu bantu Miliyoni , igafata abagore cyane kurenza abagabo kandi ikigaragaza mu gihe bagiye kugera muzabukuru.

 Mu by’ukuri ikintu gitera iyi ndwara ntabwo cyari cyamenyekana , gusa abahanga bamwe bemeza ko ikomoka ku yindi yitwa ‘autoimmune disorder’.

Iyo umuntu urwaye iyi ndwara arimo gusuzumwa hafatwa amaraso ye hakifashishwa n’ibindi bipimo.

Uyu muhanzikazi Celine Dion we yasobanuye ko kubana n’iyi ndwara ari ibintu bigoye cyane.Yagize ati:”Ndimo gukora cyane nkakorana n’umutoza wanjye usanzwe amafasha kugira ngo ndebe ko nagarura imbaraga n’ubushobozi bwo kongera kuririmba nanone, ariko icyo namaze kubona ni uko bikomeye”.

 Yakomeje agira ati:”Njye iyo ndimo gutarama , mbanifuza gutanga 100%, ariko ubungubu ntabwo biri kunkundira”.Celine Dion , ni umwe mu bahanzikazi bakora iyo bwabaga kugira ngo bashimishe abakunzi babo ari nayo mpamvu yabaye ahagaritse ibitaramo kugira ngo abanze yiyiteho.

Fally Merci yashimiwe n’abanyarwenya bakomeye muri Uganda atungurwa n’ibyamamare byinshi (Amafoto)
Kayumba Darina yambitswe impeta n’Umukunzi
Ariel Wayz yashimiye Minisitiri Nduhungirehe nyuma yo kumwereka ko yakunze album ye
Rumaga,Ruti Joel ,Shauku Band n’Imyamibwa bahembuye imitima y’abakunzi ba Gakondo
John Legend utegerejwe na benshi yasesekaye I Kigali (Amafoto)
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Golden Games Casino 100 Free Spins Bonus 2024

May 28, 2024

Fox Casino Login

May 28, 2024

How Many Casinos Are There In Ireland In 2023

April 18, 2019

Trilhardario Casino 100 Free Spins Bonus 2024

May 28, 2024
Imikino

Arsene Wenger yageze mu Rwanda aho aje kwitabira inama rusange ya FIFA I Kigali

March 13, 2023

The Casino Hotel

February 25, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?