Umuraperi Kanye West uzwi nka Ye yasagariye Umunyamakuru wari umubajije niba umugore we Bianca Censori afite ubwigenge, amwambura Telefoone ndetse aramutonganya cyane.
Mu mashusho yatambukijwe na TMZ, agaragaza uyu muraperi arimo gutonganya umunyamakuru w’iki kinyamakuru, bapfa ko yari amubajije ikibazo kirebana n’umugore we Bianca.
Kanye West yahise amwambura Telefone yakoreshaga amufata amashusho, atangira kumutonganya amubaza impamvu bakunda kumubaza ibibazo bishingiye ku buzima bwite kandi ashaka kubaho nk’abantu basanzwe.
Kanye kandi yumvikanye, abwira uyu munyamakuru ko yagakwiye kuba amubaza ibindi bibazo, bizima birimo impamvu atabana n’abana be, kuruta kwibasira umugore we mushya Censori Bianca.
Yumvikanye agira ati “Uriya ni umugore wanjye, uraza umbaza ngo afite ubwigenge? Ibyo ni ubuzima bwite bwacu, ntabwo aribyo ndashaka kubaho nk’umuntu usanzwe.”
Nyuma y’umwanya Kanye West ari gutonganya uyu mugore, Polisi yabyinjiyemo iza kubakiranura, uyu muraperi asubiza uyu munyamakuru Telefone ye, ariko aramwihangiriza kutazongera guhura na we.