SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Antoinnette Rehema yashyize hanze indirimbo nshya yise ibinezaneza
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Iyobokamana > Antoinnette Rehema yashyize hanze indirimbo nshya yise ibinezaneza
Iyobokamana

Antoinnette Rehema yashyize hanze indirimbo nshya yise ibinezaneza

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: January 20, 2024
Share
SHARE

Antoinnette Rehema yashyize hanze indirimbo nshya

Nyuma y’igihe gito Antoinette Rehema ashyize hanze indirimbo nshya yise “Kuboroga” kuri ubu azanye indi ndirimbo nshya yise “Ibinezaneza”. Ni indirimbo isingiza Imana ishimangira ko imirimo yayo yivugira.

“Ibyo wadukoreye byaduhaye inkuru, tuzahora tubwira abantu ineza watugiriye. Yaduhaye Ubuhamya tuzahora tubwira abantu”. Ayo ni amwe mu magambo ari muri iyi ndirimbo nshya ya Antoinette Rehema.

Hari n’aho agira ati ” Imfatiro zose zisenyutseee, yandemeye ubuzima bushya, inkingi z’umutima wanjye zanyeganyejwe n’urukundo rwe, aranzanaaa ndakomeraaa. Ntabwo napfa kugushwa nkomejwe na rubasha. Nawe wazahuka eheee, Umwizeye wabohoka eheee. Numunyembabazi nyinshi cyaneeeee.”

Ni indirimbo yifashishijemo abanyempano batandukanye ubwo hafatwaga amashusho barimo umuramyi Divine Nyinawumuntu ubarizwa muri label ya TFS uririmba muri Kingdom of God akaba azwi mu ndirimbo”Urugendo” .

Antoinette Rehema avuga ko “Ibinezaneza” yashibutse ku mpanuka y’imodoka aherutse kurokoka ubwo yari agiye ku kazi akitambikwa mu muhanda n’inyamaswa nini yitwa “Orginal”

Avuga ko icyo gihe yahise agira ati “Umwanzi ubu ntaho yaduhera kuko waduhinduye abo kutaneshwa”.

Ku bijyanye n’ubutumwa buri muri iyi ndirimbo, Rehema avuga yayikoze agambiriye kwibutsa abantu ugukomera kw’Imana.

 Ati “Mpamya ko abizeye Imana neza, umwanzi ntaho yaduhera kuko Imana yaduhinduye abo ikitaneshwa.”

Rehema usanzwe utuye muri Canada ubwo aheruka mu Rwanda yakoze ibikorwa bitandukanye birimo ifatwa ry’amashusho y’indirimbo eshanu yitegura gushyira hanze.

Mu gihe cy’ukwezi yamaze mu rw’imisozi igihumbi yanitabiriye ibiganiro mu bitangazamakuru agaruka ku ndirimbo yise “Kuboroga” yishimiwe na benshi.

Byitezwe ko nyuma y’indirimbo “Ibinezaneza”, Antoinette Rehema ateganyiriza abakunzi be indi ndirimbo ndetse no gutegura kuzamurika Album.

Mufti w’u Rwanda yahaye umukoro abanyarwanda bagiye mu mutambagiro i Maka
Israel Mbonyi yakiranywe urugwiro i Kampala muri Uganda(Amafoto)
Papa Francis arembejwe n’’umusonga wo mu bihaha
Cardinal Antoine Kambanda yerekeje i Vatican
#Kwibuka30 :Apotré Paul Gitwaza yifatanyije n’abarokotse Jenoside abasaba gukomera
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Kangaroo Slot Machine

May 28, 2024

Mr Beast New Casino App

February 25, 2025
Imyidagaduro

50 Cent yashyize umucyo ku nkuru zivuga ko yarashwe

March 11, 2025

Dublin Casino Slots $1 Deposit Casino Ireland Free Spins

July 13, 2019

Gambling Age Requirement In Ireland

May 28, 2024

Td Australia Trust Online Gambling

February 25, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?