SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Tumenye umukino wa Fencing ukinwa hifashishijwe inkota!
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Tumenye umukino wa Fencing ukinwa hifashishijwe inkota!
Imikino

Tumenye umukino wa Fencing ukinwa hifashishijwe inkota!

Muhire Jimmy
Muhire Jimmy
Published: January 15, 2024
Share
SHARE

 

Umukino wa Fencing ni umukino ufite inkomoko mu bihugu b’u Burayi, u Bushinwa ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko washyizwemo imbaraga n’Umunya-Venezuela Rubén Limardo wanatwaye umudali wa Zahabu mu Mikino Olempike yabereye mu Bwongereza mu 2012.

Uyu ni umwe mu mikino njyarugamba yateye imbere mu bihugu bikomeye dore ko umaze n’igihe kitari gito kuko wari mu mikino itanu yakinwe muri Olempike mu 1896.

Inkomoko y’umukino y’uyu mukino!

Inkota ni kimwe mu bikoresho by’intambara byakoreshwaga mu myaka yo hambere, kikaba cyaravumburiwe mu Misiri mu myaka 3000 ishize.

Hagati y’ikinyejana cya 14 na 15 ni bwo abasirikare b’Abongereza n’ab’Abataliyani batangiye kujya bakina uyu mukino, bawukinira mu bigo byabo mu gihe cy’akaruhuko k’intambara.

Irushanwa rya mbere rya Fencing ryateguriwe mu Budage mu 1497, mu Mujyi wa Frankfurt, mu kinyajana cya 17 na 18 uhita wamamara ndetse n’amategeko awugenga atangira gushyirwaho buhoro buhoro.

Umutaliyani Domenico Angelo wari ufite ishuri ryigisha ibijyanye n’ubugeni ni we washyizeho uburyo bwo gukina Fencing ndetse aba n’umutoza wa mbere wagize uruhare mu gutuma ikundwa kuko yabyandikiye n’igitabo akacyita ‘L’Ecole des armes’.

Iki gitabo ni cyo kirimo amategeko akoreshwa muri uyu mukino, amateka yawo ndetse n’ibikoresho biwifashishwamo kugeza n’uyu munsi.

Imiterere y’inkota

Inkota ikoreshwa muri uyu mukino ikoze mu buryo bw’ikoranabuhanga kuko iba irimo amashanyarazi atuma habarwa amanota ariko ku buryo atafata umukinnyi uyifite mu ntoki.

Ku mutwe wayo kandi iba iriho agakoresho kadasongoye ku buryo yajomba umukinnyi, ako kandi ni ko kabara amanota kuko iyo kadakoze ku mukinnyi ntabwo imashini iyabara ibibona.

Mu buryo ikoze, iba ifite umugozi unyura mu mwenda w’umukinnyi ukagenda ugafata ku mashini ibara amanota ndetse ukaba ukweduka ku buryo utabangamira umukinnyi mu buryo bwo kujya mu mwanya ashaka.

Inkota rero ziri mu bwoko butatu bigendanye n’uburyo umukino uri gukinwa. Hari inkota isaba ko utsinda ari uko ukojejeho mu buryo ubwo ari bwo bwose, hari kandi ikoreshwa ku manota asaba kujomba mugenzi wawe gusa.

Imyenda yambarwa muri Fencing na yo ikoranye ikoranabuhanga

Fencing ni umukino ukinwa hambawe imyenda y’umweru iba ikoze ku buryo buhura n’ubwo inkota ikozemo. Nta mashanyarazi ayibamo ariko ibamo imigozi icomekwa ku nkota.

Umutoza ni we gusa wambara umwenda w’umukara na bwo igihe ari kwigisha abandi bakinnyi. Umwenda we uba utandukanye kandi ukomeye kurushaho kuko umukinnyi mushya ashobora kwibeshya agakoresha imbaraga z’umurengera zamukomeretsa.

Buri mwenda ujyana n’ingofero yawo, ntabwo umukinnyi usanzwe ashobora kwambara ingofero y’abatoza. Izo zose ariko ziba zikoze ku buryo bukomeye bugizwe n’utwuma dusobekeranyije turinda ko hari uwakomeretsa undi mu maso.

Ese  amanota abarwa gute  muri Fencing?

Ibitego muri Fencing bibarwa ku buryo bw’amanota ndetse no mu gihe cy’iminota runaka bitewe n’irushanwa riri gukinwa iryo ari ryo. Imashini ishyirwamo ibihe noneho uko igenda imanuka hakabarwa amanota. Hari kandi igihe abakinnyi batanguranwa amanota runaka agenwa n’imashini.

Inota rimwe ribarwa igihe umukinnyi umwe yakojeje inkota kuri mugenzi we. Bitewe n’umukino, hari igihe abakinnyi bombi bakozanyaho inkota icya rimwe, buri wese agahabwa inota.

Ku bakobwa bakina bambaye umwenda w’imbere urinda amabere, ukarenzwaho isengeri na yo irimo ikoranabuhanga ribara amanota mbere yo gushyiraho ikote ry’inyuma.

Birumvikana ko nko mu yindi mikino habamo amakosa. No muri Fencing ni ko bimeze kuko irikunze kuba ni igihe umukinnyi atwara inkota itarabugenewe ishobora no kujya ibara amanota itakoze ku mukinnyi cyangwa itayabara.

Iyo bigaragaye ku mukinnyi ahagarikwa mu irushanwa kuko yabikoze abishaka, ariko iyo byamugwiririye asabwa kuyihindura ariko mugenzi we agahabwa inota.

Andi makosa akorwa ni ugutwara nabi inkota n’ingofero mu buryo butari ubwagenwe, kudasuhuza uwo mugiye gukina cyangwa abafana. Ibi byose bitangirwa imwe mu makarita atatu muri uyu mukino bigendanye n’uko umusifuzi yabibonye (umuhondo, umutuku n’umukara).

Ikosa ryoroheje rihanishwa ikarita y’umuhondo, iy’umutuku itangwa iyo habonetse imihondo ibiri bikajyana n’inota kuri mugenzi wawe. Iyo witwaje inkota idakorana n’imashini ibara uhabwa ikarita itukura ako kanya.

Iyo umukinnyi atukanye ku basifuzi, akagaragaza n’amahane ku bakinnyi ahabwa ikarita y’umukara agasohoka mu kibuga ndetse no muri stade ahari kubera amarushanwa. Iyo karita kandi imuhagarika umwaka wose atemerewe kugera ahantu hose hakinirwa Fencing.

Kubera gukinishwa inkota, Fencing ni umukino usaba umukinnyi kuba afite umuvuduko ukomeye mu bice by’umubiri we cyane cyane mu maboko, kwitonda ndetse no gukoresha ubwonko cyane.

Umunya-Hangary, Aladar Gerevich, ni we mukinnyi wa Fencing uyoboye abandi kugeza ubu kuko ari we wegukanye umwanya wa mbere mu Mikino Olempike inshuro esheshatu, agakuramo imidali 10 irimo irindwi ya Zahabu, uwa Feza umwe ndetse n’iy’Umuringa ibiri.

Gukina Fencing bisaba ko umukinnyi agira ukwitonda guhambaye
Gukoza inkota kuri mugenzi wawe bitangirwa inota rimwe muri Fencing
Umukinnyi wa Fencing aba yambaye umugozi ufasha mu kubara amanota
Foil ni ubwoko bw’inkota ikinishwa muri Fencing, na yo ikagira ahacomekwa insinga ziyifasha kubara amanota
CECAFA U18 : Amavubi U18 yatangiye neza !
Djihadi Bizimana yabonye ikipe muri Israël
Perezida wa Guinea, Gen. Mamadi Doumbouya yakiriye ikipe y’igihugu yabo
Umukino wa Rayon Sports na Al Hilal wasubitswe
Christiano yahishyuye ko azareka umupira w’amaguru burundu nawusezeraho
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Video Pokies Online Deposit Casino

September 5, 2023

Casino Sint Niklaas Review And Free Chips Bonus

February 25, 2025

How To Win Pokies Australia

May 28, 2024

Near Me Casino No Deposit Bonus Codes For Free Spins 2024

May 28, 2024

What Is The Name Of The Newest Casino In Ireland

May 28, 2024

Siberian Storm Pokies

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?