Rayon Sports WFC izakirwa na AS Kigali WFC mu mukino w’Umunsi wa 13 wa Shampiyona y’u Rwanda mu Bagore uzabera kuri Kigali Pelé Stadium ku wa Gatandatu, tariki ya 13 Mutarama 2024.
Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports WFC, Kana Bénie Axella, yavuze ko uyu mukino ugomba gushimangira intego iyi kipe yihaye yo kudatsindwa umukino n’umwe.
Ati “Twaje mu Cyiciro cya mbere gutwaramo ibikombe ndetse no kwitabira amarushanwa mpuzamahanga. Twatangiye Shampiyona tuvuze ko nta mukino n’umwe tugomba gutsindwa.”
Ikipe ya Rayon Sports WFC yakuye abakinnyi bakomeye muri AS Kigali WFC, yashimangiye kongera kuyibabaza mu mukino ugomba gusiga imwe iyoboye Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bagore.



Mbere y’uko umwaka wa 2023 urangira, Rayon Sports WFC yaguze Uwimbabazi Immaculée na Kayitesi Alodie bavuye muri AS Kigali, biyongeraho Umunya-Sudani Woduapai Doris Simon.
Ni mu gihe kandi mu mpeshyi ya 2023, Gikundiro yaguze muri AS Kigali WFC abarimo Uwanyirigira Sifa, Mukeshimana Dorothée, Mukantaganira Joselyne, Mukeshimana Jeannette na Kalimba Alice wayinyuzemo.
Rayon Sports WFC yazamutse mu Cyiciro cya Mbere uyu mwaka ikomeje kugaragaza imbaraga zikomeye zo guhangamura AS Kigali WFC isanzwe ari ubukombe muri ruhago y’abagore mu Rwanda kuko zombi zinganya amanota 34 n’ibitego 49 zizigamye.
AS Kigali imaze kwegukana Igikombe cya Shampiyona y’Abagore inshuro 12.