Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire yahuje abanyeshuri 74 babarizwa mu muryango w’urukundo yashinze yise ‘Ndineza Organisation’ mu birori byari bigamije gusangira no kubifuriza umwaka Mushya wa 2024.
Buri mwaka, uyu muhanzikazi wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Ndanyuzwe’ ahuriza hamwe aba banyeshuri bakaganira ku bikorwa berekejeho amaso, gahunda y’amasomo aho igeze, ibikoresho bakeneye n’ibindi bibafasha gukurikirana amasomo neza.
Ni igikorwa anakora akagihuza no kubifuriza umwaka Mushya, ariko bikorwa nyuma y’uko bose baba bahawe ibikoresho birimo amakayi n’amakaramu bajyana ku ishuri.
Aline ati “Abana bajya ku ishuri twaramaze kubaha ibikoresho by’ishuri, twaramaze no kubishyurira amafaranga y’ishuri bose. Ibyo rero twabikoze batangira umwaka w’amashuri.”
Ibirori byo gusangira n’aba bana byabereye iwe mu rugo, ku wa Gatanu tariki 5 Mutarama 2024, aho abana basabanye ndetse bahabwa n’impano zirimo ibikoresho nkenerwa mu buzima bwa buri munsi.
Ati “Kuri iyi nshuro rero icyo twakoze ni ukubaha impano, hanyuma dusangira n’abo. Ubundi twishimira ubuzima bw’abo nk’abandi bose baba bafite uburenganzira bwo kubaho neza.”
Akomeza ati “Iyo umwaka utangiye rero, dutangira umwaka atari uw’amashuri, ahubwo ari ibihe byo guhura n’abana, tukabakorera ibirori bimeze nk’isabukuru. Tubwira buri wese, ko dukoreye hamwe ibirori by’isabukuru bitewe n’igihe azayigirira mu mwaka.”
Gahongayire witegura gushyira hanze Album ye nshya, yavuze ko kuri iyi nshuro bishimira ko Imana yashoboje umuryango Ndineza Organisations ‘kubona imyambaro yo kwambara twabahaye ndetse n’impano zinyuranye zirimo n’amacupa batwaramo amazi bagiye ku ishuri’.
Akomeza ati “Hanyuma tukaganira n’abo, tukabaha umunezero w’ubu buzima. Hanyuma ibikoresho byose by’ishuri n’amafaranga y’ishuri, byo tuba twarabitanze mbere.”
Umuryango ‘Ndineza Organisations’ ubarizwamo abana 108 biga ku bigo bitandukanye. Ariko abahuriye mu busabane no guhabwa impano na Gahongayire ni 74.
Aba bana baturuka mu miryango inyuranye cyane cyane itishoboye, kandi ha hafi ya bose ni abahanga biri mu bituma uyu muhanzikazi yiyemeza gukomeza kubashyigikira.
Uyu muhanzikazi avuga ko mu bihe bitandukanye bakorana n’ubuyobozi mu guhitamo abana binjira muri uyu muryango yashinze ‘kuko atari buri wese’.
Ati “Abakora muri ‘Ndineza Organisations’ nibo bajya kureba uwo mwana, bakamenya imibereho ye, bakamenya n’icyo akeneye n’uko yafashwa.”
Imyaka ibiri irashize atangiye gufasha aba bana. Gahongayire anavuga ko harimo n’abana batiga ‘bavukana n’abariya dufasha n’abo tugira igihe cyo gusangira’.
Ati “Twabasangije umwaka mushya, ariko duhora dusangira.” Aba bana banahurira hamwe buri cyumweru mu cyiswe ‘Sunday Love Kid’, aho bakora ibikorwa binyuranye birimo gukora siporo, kwiga ku zindi ngingo z’ubuzima n’ibindi binyuranye.
Gahongayire yavuze ko mu gihe Imana ikimushoboze azakomeza kwita kuri aba bana, kandi azabafasha kubaho ubuzima nk’ubw’abandi bana, aho bagomba no kwigishwa indimi.
Ati “Ni abana beza cyane! Bafite uburenganzira bwo kujya kureba cinema, kuko tubarera nk’uko turera abacu. Umunezero naha abana banjye, ni nawo munezero nifuza ko bariya bana bagira. Ni abana rero basanzwe baterana mu materano arimo umunezero, gukira ibikomere no gusubiza umwana uburenganzira bwe.”