Iri siganwa ryabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 26 Ukuboza 2023, ryateguwe ku bufatanye na Pariki y’Akagera, Akarere ka Kayonza n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY).
Muhoza Eric mu bagabo na Ingabire Diane mu bagore, begukanye Isiganwa ry’Amagare “Akagera Rhino Race” ryateguwe mu rwego rwo kwishimira igaruka ry’inkura n’uburyo Pariki y’Akagera ikomeje kubungabungwa.
Abakinnyi 54 babigize umwuga barimo abagabo 48 ndetse n’abagore batandatu ni bo bahagurukiye i Rugende, bakora intera y’ibilometero 75,8. Ku rundi ruhande, hari abatarabigize umwuga basiganwe ibilometero 30 bazenguruka imirenge ya Rwinkwavu na Mwiri.
Mu babigize umwuga, Tuyizere Hashim wa Les Amis Sportifs yayoboye isiganwa hakiri kare, ava mu bandi agenda wenyine ariko agera mu Kabuga ka Musha i Rwamagana ari kumwe na Mbyayingabo Théodore (Benediction), Muhoza Eric (Team Amani) na Manizabayo Eric wa Benediction Club.

Aba bakinnyi uko ari bane bakomeje kugenda imbere y’igikundi ndetse bashyiramo ibihe bigera ku munota, ariko mu bilometero 10 bya nyuma, Mbyayingabo arasigara mu gihe na Nzafashwanayo washatse kubakurikira atigeze abashyikira.
Muhoza Eric ni we watanze abandi kugera ku murongo i Rwinkwavu, akurikirwa na Manizabayo Eric mu gihe Tuyishime Hashim yabaye uwa gatatu.

Mu bagore, Ingabire Diane ukinira Canyon/SRAM Team yabaye uwa mbere, akurikirwa na Mwamikazi Djazila ndetse na Ntakirutimana Martha ba Ndabaga Women Cycling Team.

Mu bagabo bakoresha amagare asanzwe, hatsinze Higiro Samuel akurikirwa na Hafashimana Wellars mu gihe Kwizera Eric yabaye uwa gatatu.


