Umukinnyi Julián Álvarez yatsinze ibitego bibiri mu mukino Manchester City yatsinzemo Fluminense yo muri Brésil 4-0, ikegukana Igikombe cy’Isi cy’Amakipe cyasojwe ku wa Gatanu, tariki ya 22 Ukuboza 2023.
Iri rushanwa rihuza amakipe yatwaye ibikombe ku migabane yayo, kongeraho iyo mu gihugu cyakiriye irushanwa.
Muri uyu mukino wa nyuma w’iri rushanwa ryari rimaze iminsi ribera muri Arabie Saoudite, Manchester City yafunguye amazamu ku isegonda rya 40, ku gitego cyinjijwe na Julián Álvarez n’igituza nyuma y’ishoti rya Nathan Ake ryasubijwe inyuma n’igiti cy’izamu.
Bidatinze, ku munota wa 27, iyi kipe yo mu Bwongereza yabonye igitego cya kabiri ubwo Nino yitsindaga ku mupira wahinduwe na Phil Foden.
Uyu Mwongereza yitsindiye igitego cye mu gice cya kabiri, ku munota wa 72, ku mupira mwiza wahinduwe na Julián Álvarez bombi bari mu rubuga rw’amahina, arawuserebeka.
Álvarez wagize umugoroba udasanzwe, yongereye ibyishimo by’abafana ba Manchester City ubwo yatsindaga igitego cya kane ku munota wa 88, ku mupira yatereye mu rubuga rw’amahina.
City yabaye indi kipe yo mu Bongereza yegukanye Igikombe cy’Isi cy’Amakipe nk’uko byagenze kuri Manchester United, Liverpool na Chelsea, ariko ni yo ya mbere yo mu Bwongereza yegukanye ibikombe bitanu mu mwaka umwe.
Muri uyu mwaka wa 2023, iyi kipe yegukanye Premier League, FA Cup na Champions League, ikurikizaho UEFA Super Cup muri Kanama.
Nubwo isoje umwaka imwenyura, impungenge ni zose ku mukinnyi wayo, Rodri wavunitse mu gice cya kabiri cy’uyu mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe.
Umunyezamu wayo, Ederson nta kazi gakomeye yahuye na ko uretse umupira w’umutwe watewe na Jhon Arias mu gice cya mbere ndetse n’ishoti rya John Kennedy mu minota ya nyuma.
Nyuma yo kwegukana iri rushanwa, Manchester City izasubira mu kibuga ku wa Gatatu, tariki ya 27 Ukuboza, ubwo izaba yakiriwe na Everton muri Premier League.
Mu Gikombe cy’Isi cy’Amakipe, umwanya wa gatatu wegukanywe na Al Ahly yo mu Misiri nyuma yo gutsinda Urawa Red Diamonds yo mu Buyapani ibitego 4-2.


