SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Minisitiri w’Intebe yakiriye indahiro z’abashinjacyaha 4 ba gisirikare
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Minisitiri w’Intebe yakiriye indahiro z’abashinjacyaha 4 ba gisirikare
Andi makuru

Minisitiri w’Intebe yakiriye indahiro z’abashinjacyaha 4 ba gisirikare

Ahupa Radio
Ahupa Radio
Published: December 12, 2023
Share
SHARE

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yakiriye indahiro z’abashinjacyaha ba gisirikare  bane (4) .

Aba bashinjacyaha barahiye kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Ukuboza 2023 .mu barahiye harimo Lt. Col. Jean Bosco Kamirindi, Lt. Col. Jean Paul Mubiligi Rwamfizi, Capt. Gaspard Ndayambaje na Capt. Jacques Kwizera.

Ni umuhango witabiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt General Mubarakh Muganga ndetse na Minisitiri w’Ingabo, Marizamunda Juvenal.

Minisitiri w’Intebe Dr Eduard Ngirente, yasabye abarahiye kuzuza neza inshingano.Ati  “Bimwe mu by’ingenzi musabwa, mugomba guhozaho ijisho ryanyu, twese tuzi ko ingabo z’igihugu cyacu zirangwa no gukora inshingano zazo neza, namwe rero muri iryo tsinda ry’abashinjacyaha turabasaba ko byazakomeza kuba inshingano zanyu uko bikwiye.”

Akomeza ati “Kuzuza neza inshingano zanyu neza bizabafasha kwimakaza umuco w’ikinyabupfura, bigakwira hose mu bushinjacyaha no mu gisirikare kandi nk’uko tubizi iyo ndangagagaciro idakenewe kuko uri umushinjacayaha ahubwo buri musirikare wese arayigira ahubwo dusaba n’abandi Banyarwanda bose ko bayigira.”

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yabasabye kandi kwirinda ruswa  no gukorana n’inzego zose z’umutekano n’izindi nzego z’ubutabera nk’ubushinjacyaha kugira ngo barusheho gukumira ibyaha bihungabanya ubusugire bw’igihugu.

Ati “Buri munyarwanda wese tumusaba kwirinda ruswa, byagera ku musirikare tukabimusaba kurenzaho, byagera ku mushinjacyaha tukabimusaba kurenzaho kandi birenze urugero kuko uba ugiye mu rwego rw’ubutabera ariko turabizeye ko ntayo muzafata kuko n’ubundi ntayo musanzwe mufata.”

“Guverinoma y’u Rwanda irabasaba gushyira ingufu mu kwihutisha amadosiyentatinde mu nzira agakorwa vuba, agakorerwa igihe.”


 

Elon Musk akomeje kwicuza icyamuteye kugirana ibibazo na Donald Trump
Perezida Zoran Milanovic yatorewe kuyobora Crotia muri manda ya Kabiri
Corneille Nangaa wa AFC/M23 yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi
Perezida wa Latvia, Edgars Rinkēvičs, yakiriye ku meza Perezida Paul Kagame (Amafoto)
Umusizi Rumaga agiye gushyira hanze umuzingo we wa mbere yise Mawe
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Colour Casino Game

May 28, 2024

Finlandia Casino Review And Free Chips Bonus

May 28, 2024

Bluefox Casino Bonus Codes 2024

May 28, 2024

Online Slot Sites

May 28, 2024

Palencia Casino Login App Sign Up

May 28, 2024

Tatts Online Melbourne

February 25, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?